
Umugabo ukomoka muri Leta ya Florida, Tiron Alexander, w’imyaka 35, yabashije kugenda mu indege inshuro 120 atishyuye kandi ntibashobora kumutahura kubera amayeri y’ikoranabuhanga yakoreshaga.
Uyu mugabo nta myenda ya sosiyete y’indege yari afite cyangwa imyitozo ku buryo yari kubasha kwihisha.
Yakoze ingendo zirenga 120, hamwe yigira umukozi wa sosiyete z’indege, ubundi akigira umupilote, binyuze mu guhimba ibyangombwa by’ibinyoma n’imyirondoro ipfuye.
Hagati ya 2018 na 2024, Alexander yakoreshaga sisiteme yo kugura amatike y’indege agenewe abakozi ba sosiyete zitwara abantu, abasha gufata amatike y’indege arenga 120 atishyuye ku masosiyete y’indege atandukanye.
Nyuma y’imyaka itandatu yose ni bwo ubu bujura bwamenyekanye.
Inzego z’Ubutabera muri Amerika zatangaje ko amayeri y’uyu mugabo yari ateguwe neza, kugira ngo abone uko yinjira muri sisiteme y’amatike y’abakozi, akabasha guhimba sosiyete akorera, guhimba nimero y’ikarita ye n’itariki yahereweho akazi.
Alexander yakoze amakarita y’amahimbano arenga 30 yo mu masosiyete y’indege atandukanye asaga arindwi, ayaha nimero zitandukanye anahimba igihe gitandukanye yaherewe akazi.
Umushinjacyaha wo muri Amerika yavuze ko yakoreshaga ibintu byose by’ibihimbano ariko kubera sisiteme yari ifite umutekano udahagije, yari azi amakuru yakuzuzamo amatike ye akemerwa.
Ku kibuga cy’indege yakoraga ku buryo agera ahantu abagenzi baba bategerereje. Yakoreshaga amakarita y’amahimbano akinjirira mu miryango yihariye ku buryo agera aho bategerereza indege aterekanye tike.
Yakoraga ku buryo yivanga n’abagenzi kugeza igihe yinjiriye mu ndege kandi ngo nta gikorwa kibi yigeze akora mu ngendo zose yakoze.
Ikirego kigaragaza ko amakarita yakoze yagiye yifashishwa n’inshuti ze n’abo mu muryango we na bo bakajya mu ndege kuko hari n’amwe wasangaga atariho amazina ye.
Uyu mugabo yafashwe ubwo muri sisiteme yo kugura amatike y’indege babonagamo ibintu bidasanzwe, hatangira iperereza. Ibyaha uyu mugabo akurikiranyweho birimo no kwinjira ahantu hatemewe ku kibuga cy’indege bimuhamye yahanishwa igifungo cy’imyaka 30.
Icyemezo cy’urukiko rwo muri Florida kizafatwa ku wa 25 Kanama 2025.