Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yashimye itorwa rya Mojtaba Khamenei nk’umutegetsi mushya w’ikirenga wa Iran anemera ubufasha bwa Moscow kuri Tehran.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Kremlin (ibiro bya perezida w’Uburusiya), Putin yagize ati: “Akira ubutumwa bwanjye bw’ishimwe ku gutorerwa kuba umutegetsi w’ikirenga wa Repubulika ya Kislamu ya Iran”
Putin yavuze ko ashimangira “ubufasha buhoraho kuri Tehran no kwifatanya n’inshuti zacu z’abanya-Iran”, ndetse abizeza ko azakomeza kuba “umufatanyabikorwa wo kwizerwa”.
Asa n’ubwira Khamenei, Putin yagize ati: “Muri iki gihe Iran irimo guhura n’ibitero by’ubushotoranyi, ibikorwa byawe muri uyu mwanya wo hejuru nta gushidikanya ko bizasaba ubutwari bukomeye n’ubwitange”.
Yongeraho ati: “Nizeye ko uzakomeza mu cyubahiro umurimo wa so kandi ugakomeza kunga ubumwe bw’abanya-Iran imbere y’iki kibazo gikomeye”.
Uburusiya ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Iran kandi mu byumweru bicye mbere y’uko Iran iterwa na Amerika na Israel, ibyo bihugu byombi byari byakoze imyitozo ihuriweho y’ingabo zirwanira mu mazi.
Ibi perezida Vladimir Putin yabitangaje mu gihe Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyiteguye kwica uwasimbuye uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei uherutse kwicwa n’iki gisirikare ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Khamenei ndetse n’abandi bayobozi bahoze bayobora Iran biciwe mu bitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byagabye kuri iki gihugu ku wa 28 Gashyantare 2026.
Nyuma y’icyumweru ibyo bitero bibayeho, kuri uyu wa Mbere nibwo Inama y’Inararibonye muri Iran yatangaje ko Motjaba Khamenei yatorewe gusimbura se, agirwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.
Mbere y’uko icyo cyemezo gitangazwa, ubuyobozi bw’Igisirikare cya Israel bwatangaje ko uri buze gutorerwa kuyobora iki gihugu nawe azahita yicwa.
Ati “Israel izakomeza guhiga umuntu wese uzagirwa Umuyobozi w’ikirenga wa Iran ndetse n’uzagira uruhare mu kumuhitamo.”
Kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026, ingabo za Amerika na Israel ziri mu ntambara na Iran. Buri ruhande ruvuga ko ruri kwangiza bikomeye ibirindiro by’urwo bihanganye.
Iran iri kurasa muri Israel no ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo ibirindiro by’ingabo za Amerika nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Arabie Saoudite, Qatar, Bahrain, Koweit, Syria na Iraq.
