
Ntirenganya Moise yanditse amateka yo kuba ari we munyarwanda usoje Shampiyona y’Isi y’Amagare kuva rwatangira kuryitabira, yabikoreye mu isiganwa ry’abatarengeje imyaka 18 ryegukanywe n’Umwongereza Harry Hudson.
Shampiyona y’Isi y’Amagare yari yakomeje hakinwa umunsi wa 5 aho hakinaga abahungu batarengeje imyaka 19 n’abatarengeje imyaka 23.
Habanje icyiciro cy’abatarengeje imyaka 19 (Men Junior) barushanwa ku ntera y’ibilometero 119,3.
U Rwanda rwari rufitemo Ntirenganya Moise na Nkurikiyinka Jackson.
Umwongereza Harry Hudson yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo kwegukana isigawa ry’abahungu batarengeje imyaka 18 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, aho yakoresheje amasaha abiri, iminota 55 n’amasegonda 19 ku ntera y’ibilometero 119,3.
Harry Hudson yamaze ibilometero 36 bya nyuma ari imbere wenyine.
Umufaransa Johan Blanc yabaye uwa kabiri yasizwe amasegonda amasegonda 16 nk’uko bimeze ku Munya-Pologne, Jackowiak Jan Michal, wabaye uwa gatatu.
Ku myaka 18, ni ubwa kabiri Ntirenganya Moise yakinaga Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cy’ingimbi.
Mu 2024, i Zurich, ntiyasoje isiganwa ryo mu muhanda yakinnye nk’uko byagenze no kuri Nshutiraguma Kevin bari kumwe.
Kuri uyu wa Gatanu, i Kigali, Ntirenganya yasoje isiganwa ari uwa nyuma, uwa 66, ndetse yasizwe iminota 14 n’amasegonda 13.
Abakinnyi 75 barimo Nkurikiyinka Jackson ni bo batasoje isiganwa ry’uyu munsi.
Ni imbonekarimwe kumva umukinnyi w’Umunyarwanda yasoje isiganwa ryo mu muhanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare.