
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu mpera z’icyumweru gishize rwasomye Urubanza ruregwamo umukozi wo mu rugo wagerageje kuroga abantu bo mu rugo yakoragamo abashyiriye uburozi mu mata rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15 ans).
Icyaha yari akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 07 Gicurasi 2025 mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Maranyundo, ubwo uyu mukobwa wari umaze imyaka itatu akora muri urwo rugo yashyiraga umuti woza inka (RABTRAZ 12.5 % EC) mu mata ngo abo muri urwo rugo baze kuyanywa.
Uyu mukobwa nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, yemeye ko yari agambiriye ko abo muri urwo rugo bashegeshwa n’uwo muti akabona uko abiba.
Urukiko rwemeje ko ahamwa n’ubwinjiracyaha bwo kuroga; rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15 ans).
Urukiko rwibukije ababuranyi ko kujuririra urubanza bikorwa mu gihe cy’ukwezi kumwe kibarwa guhera urubanza rumaze gusomwa.