
Nyuma y’uko ikipe ya AS Kigali yanditse isaba inama y’igitaraganya n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bitaba ibyo ikaba itazakina shampiyona 2024-2025, abo yandikiye bavuga ko atari Umujyo wa Kigali ukwiriye kubazwa imikorere ya buri munsi ya AS Kigali kuko atari ikipe yawo.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today.
Nyuma y’ibaruwa itabaza yanditswe tariki 2 Nyakanga 2025, Ntirenganya yavuze ko AS Kigali ifite ubuzima gatozi, Umujyi ukazamo nk’umuterankunga nk’uko ubigenza ku yandi makipe abiri asigaye.
Ati” Ibirenze twifuza kuzabiganirira muri iyo nama ariko icyo twakwibutsa ni uko atari twebwe nk’Umunyi wa Kigali dukwiriye kubazwa iby’imikorere y’ikipe kuko si ikipe y’Umujyi, ni ikipe ifite ubuzima gatozi, ifite uko ibayeho nk’uko izindi zibayeho. Icyo dukora nk’Umujyi wa Kigali ni ukuyitera inkunga nk’uko tuyitera andi makipe (Kiyovu Sports na Gasogi United) kandi ntabwo aza kutubaza niba aziyandikisha kuko tutivanga mu mikorere yabo ya buri munsi, gusa ibyo tuba twaremeranyije tuba twarabikoze.”
Abajijwe ku cyifuzo AS Kigali yatanze cy’uko inama igomba kuba bitarenze ku wa 10 Nyakanga 2025, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yakomeje avuga ko bo banditse basaba bityo hazarebwa niba umwanya uhari bijyanye n’inshingano Umuyobozi w’Umujyi afite.
Ati” Iyo umuntu akwandikiye agusaba inama, nawe ureba niba ubona umwanya wo kuyikora. Kubahirizwa kw’itariki ni kimwe, kuko n’ubundi iyo umuntu asabye ko muhura aba afite ibyo ari kureba ku ruhande rwe n’umwanya afite ariko nawe ari gusaba iyo nama ufite izindi nshingano zitandukanye. Icyakora n’iyo tariki ntabwo yari yagera, ntabwo bivuze ko itazaba yabaye mbere yayo cyangwa mbere y’uko irangira ariko byose birumvikana bijyana n’inshingano umuyobozi nawe asanzwe afite.”
Mu gihe ari inshuro ya kabiri yikurikiranya AS Kigali yanditse ibaruwa ivuga ko nihatagira igikorwa itazakina amarushanwa, nyuma yo kubikora muri Kamena 2024 ikanasaba guhabwa miliyoni 600 Frw yari gukoresha 2024-2025, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali avuga ko batigeze bagera aho bayiha amafaranga angana gutyo, gusa ko n’amakipe agomba gukura akagera aho yitunga.
Ati” Ntabwo twigeze na rimwe tugirana amasezerano yo gutanga amafanaga angana gutyo muri AS Kigali (Miliyoni 600 Frw). Twifuriza buri kipe gukura, tukanayifuriza kuva ahantu hamwe ikajya ahandi, abantu bari mu makipe bareba kure bakareba ibindi bakora bishobora kubyara amafaranga bakeneye kurusha gutekereza ko hari umuntu uzaza gushyiramo amafaranga.”
Emma Claudine Ntirenganya kandi yakomeje avuga uko amakipe azagenda akora uru rugendo rwo kwiyubaka ari nako AS Kigali nayo izagenda ibyumva, gusa bazakomeza kugendana bayiha ubufasha yafatanya nibyo yaba yakuye ahandi.
Ati” Urwo rugendo uko tugenda turugeraho niko AS Kigali nayo izagenda ibyumva ariko tugakomeza kuyiha ubufasha runaka yafatanya nibyo yakura ahandi kuko ntabwo ikipe yakabaye ibaho ivuga ngo runaka natagira ibyo ampa ndahagarara, ni ibintu amakipe yo mu Rwanda agomba gutekereza akava ku rwego ariho ubu akagenda ajya ku rundi ngo ashobore kwihaza yihagarareho.”
AS Kigali yasoje umwaka w’imikino 2024-2025, ifitiye abakinnyi ibirarane by’amezi umunani y’imishahara arimo n’ibyo yawinjiranye ibivanye mu mwaka w’imikino 2023-2024 mu gihe kandi ifite n’abakinnyi bayireze barimo Bishira Lafit wayikiniye, bavuga ko hari ibyo itubahirije mu mategeko kuri ubu ikaba itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya itari yacyemura ibibazo bafitanye nk’uko iheruka kubyibutswa na FERWAFA hamwe n’andi makipe icyenda.