
Umugore wa Bishop Gafaranga yarize arahogora nyuma yo gusohorwa mu rubanza rurerwagamo umugabo we, wari yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kugira ngo aburane ubujurire ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rya Nyamata, rwari rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Gafaranga yaburanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Nyakanga 2025, asohoka mu rukiko afite akanyamuneza ndetse ari kumwenyura, abwira abanyamakuru ati “Meze neza nimumfotore vuba vuba.”
Uyu mugabo kandi yanagize umwanya wo gusuhuza abanyamakuru bari aho, mbere yo gusubira mu modoka yamuzanye ku rukiko.
Nk’uko byari byagenze ubushize, Gafaranga yaburaniye mu muhezo, aho yari afite umunyamategeko mushya, Bayisabe Irenee.
Icyakora nubwo Gafaranga yasohotse mu rukiko ubona afite akanyamuneza, umugore we, Annette Murava, yahuye n’uruva gusenya. Murava ntiyaje wenyine, kuko yari anahetse umwana mu mugongo.
Uyu mugore kandi yari yitwaye umuzingo w’impapuro zo kwa muganga, zerekana ko nta gahinda gakabije yigeze agira.
Ni inyandiko zagombaga guhinyuza ubushinjacyaha, bwagaragaje ko ibyo yakorewe n’umugabo we byamuteye agahinda gakabije.
Icyakora akigera mu rukiko, yamenyeshejwe ko adakenewe mu rubanza ahita asohorwa. Murava yageze hanze y’urukiko bimwanga mu nda, kwifata biranga yicara hasi ararira arahogora.
Aho azanzamukiye, yahagurutse aragenda ariko yashyize akaboko ku gahanga ke, ubona rwose yashobowe.
Nyuma y’umwanya baburana mu muhezo, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro warwo ku wa 11 Nyakanga 2025.
Gafaranga ashinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe.