
Masezerano Ezechiel yahishuye ko amaze iminsi atorohewe n’ibibazo bigaruka kuri filime ‘The lover’s cage’ aherutse gukinamo asoma Natacha Ndahiro.
Uretse ababyeyi be n’inshuti ze byagoye kumva ko Masezerano yaba yarakinnye muri filime asomana n’umukobwa, ahamya ko n’umukobwa bakundana byamugoye kubyakira nubwo yari yabanje no kumuteguza mbere y’uko isohoka.
Masezerano usanzwe ari umwana wa Pasiteri, avuga ko nyuma y’uko amashusho ye na Natacha Ndahiro agiye hanze yagowe no kubisobanura yaba ku nshuti ze, ababyeyi ndetse n’umukunzi we.
Ahereye ku muryango we, Masezerano ahamya ko ikintu yabonye cyagoranye ari uko bitiranya ubuzima bwe n’ubwitorero umubyeyi we abereye Pasiteri.
Ati “Icya mbere ni uko umuryango ari kimwe na Pasiteri ni ikindi, njye iyo ndi kumwe na muzehe cyangwa na mukecuru tuganira nk’umuryango ntabwo ari nka Pasiteri. Niyo bagiye kumpana ntibampana nk’uwarenze ku mabwiriza y’itorero, bampana nk’uwarenze ku mabwiriza y’umuryango.”
Masezerano ahamya ko ababyeyi be babona amashusho ari gusomana muri filime byabateye ikibazo, icyakora ashimira Imana ko byagabanutse.
Ati “Mu by’ukuri kuko bwari ubwa mbere byarababaje, ariko uko byagenda kose ubu tumeze neza nta kibazo gihari.”
Masezerano yavuze ko kimwe mu byamufashije kumvikana n’ababyeyi be ari uko yari yabateguje mbere y’uko filime isohoka.
Uretse ababyeyi, n’inshuti ze byazigoye kubyumva, icyakora ahamya ko uwo byagoye ubwo atari umukunzi w’akazi akora.
Undi uyu musore yemeza ko yagowe no kumva ibyo yakoze, ni umukobwa basanzwe bakundana.
Ati “Uko byagenda kose umuntu iyo abibonye atabimenyereye biramubabaza, icyabaye ni uko habaye ibiganiro ariko yari yarakaye rwose. Ariko uretse nawe n’abandi bose batari babinziho byarababaje, hari abo nabonaga ko ubwo atari abafana banjye, abandi nkababeshya ko ari amashusho mahimbano. Umukunzi wanjye nawe rwose yarababaye, ariko icyiza nari naramuteguje gusa nyuma y’uko isohotse bwo habayeho ibiganiro.”
Masezerano umaze umwaka umwe muri filime ahamya ko ari umwuga yakuze akunda ku rwego rwo hejuru. Yishimira ko kuri ubu inzozi ze zatangiye kuba impamo.