
Kalisa John wamenyekanye nka Kjohn na Patycope bari mu bazwiho kumenyekanisha umuziki w’abahanzi batandukanye mu Rwanda, ntibavuga rumwe n’abakobwa bakunze kuvuga ko bananizwa mu muziki n’ababaka ruswa ishingiye ku gitsina.
Aba basore bavuga ko nubwo bigera ku bakobwa bikavugwa cyane, mu by’ukuri n’abahanzi b’abasore baba batorohewe kuko haba hari abagore babamereye nabi mu gihe cyo guhiga ubwamamare bwabo, itandukaniro bo rikaba kutabivuga.
Ibi babigarutseho mu kiganiro bagiranye na Igihe, aha bakaba bari babajijwe ku mpamvu bo babona zituma abahanze b’abakobwa bari bake mu muziki w’u Rwanda.
KJohn asubiza iki kibazo yagize ati “Ariko n’abasore ntabwo baba borohewe […] abo bakobwa ntibakaze ngo birize bonyine. Nibahangane niba biyemeje guhangana, ariko nibaza bakarangara nyine ubwo birabareba.”
KJohn wemera ko ruswa ishingiye ku gitsina iriho mu muziki, ahamya ko icyayica ari uko abakobwa bahumuka bagatangira kujya bavuga uwayibasabye aho kubyitirira uruganda rwose.
Ati “Ruswa y’igitsina irahari ariko si ku bakobwa gusa n’abahungu bibabaho. Ni uko bigera ku bakobwa ugasanga biravuzwe cyane. Njye nkunze kuvuga ko ikintu cyayica ari uko uwayisabwe yajya avayo agahita avuga uwayimusabye akamenyekana.”
Abajijwe niba uwatinyuka kubikora uko abivuga atagorwa no kongera gucurangwa, KJohn yavuze ko ntacyamugora kuko umuntu umwe wamusabye ruswa ishingiye ku gitsina aramutse avuyemo abandi bamucuranga.
Yavuze ko ikoranabuhanga ryoroheje ibintu ku buryo byorohera umuhanzi ufite igihangano cyiza kukimenyekanisha nta muntu bahuye.
Patycope na we yemeza ko ruswa ishingiye ku gitsina ishobora kuba ihari mu muziki, we agasanga ikibazo atari yo gusa ituma abakobwa batamamara mu muziki cyangwa ngo babe bawurimo ari benshi nkuko bakunze kubivuga.
Uyu musore agaragaza ko hari abandi bahanzikazi bamaze igihe bahagaze neza mu muziki ku buryo bigoye guhamya ko baba barifashishije ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo bagere kubyo bagezeho.
Ati “Njye mbona ko ubuke bw’abakobwa mu muziki ari uko bataratinyuka cyane, ni impamvu zabo bwite nubwo benshi bahita bafata ibya ruswa ishingiye ku gitsina bakayuririraho […] Yego rwose ishobora kuba inahari ariko abahari bamaze igihe ari ibyamamare ntabwo ari iyo nzira banyuze. Ubaye ufite impano yawe yagukuza mu muziki. Impano ni yo ya mbere hanyuma kwitinyuka bikaza biyunganira.”
Ku rundi ruhande, yaba KJohn na Patycope bahamya ko hari abakobwa binjira mu muziki badafite impano ihambaye, ahubwo ugasanga basanganywe ingeso y’ubusambanyi hanyuma bahura n’abarangaye bikaba, batagera ku nzozi zabo ugasanga barira.