Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habereye tombola y’amakipe azakina Igikombe cy’Isi kizabera muri Amerika, Canada na Mexique, giteganyijwe hagati ya tariki ya 11 Kamena na 19 Nyakanga 2026.
Iri rushanwa rizakinwa bwa mbere n’amakipe 48, rigizwe n’amatsinda 12 aho buri tsinda rigizwe n’amakipe ane.
Ibihugu bizakira irushanwa byari mu gakangara ka mbere, naho ibindi 39 bijya mu dukangara tune tugizwe n’amakipe 12 hakurikijwe urutonde rwa FIFA rwo ku wa 19 Ugushyingo 2025.
Nta tsinda rifite ikipe zirenze imwe zo ku mugabane umwe, uretse ayo mu Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA), izahagararirwa n’amakipe 16, ariko na yo atarenze abiri mu itsinda rimwe.
Ikipe izava hagati ya Denmark, North Macedonia, Repubulika ya Tchèque na Ireland izajya mu Itsinda A, izava hagati y’u Butaliyani, Pays de Galles, Bosnie-Herzégovine na Ireland ya Ruguru ijye mu Itsinda B.
Ikipe izava hagati ya Iraq, Bolivia na Suriname izajya mu Itsinda I, izava hagati ya Turikiya, Romania, Kosovo na Slovakia izajya mu Itsinda D, izava hagati ya Ukraine, Suède, Pologne na Albania izajya mu Itsinda F.
Ni mu gihe ikipe y’igihugu izava hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Canada na New Caledonia izajya mu Itsinda K.
FIFA yashyizeho inzira ebyiri amakipe azanyuramo narenga amatsinda, kugeza muri ½, aho Espagne na Argentine biri mu bihugu bya mbere ku Isi bizajya mu nzira zitandukanye, ndetse ni ko bizakorwa ku Bufaransa bwa gatatu n’u Bwongereza bwa kane.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahawe umudali wa ’FIFA Peace Prize’, uhabwa abaharaniye amahoro mu mupira w’amaguru. Ni umudali yahawe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino.
Uko ibihugu bigabanyije mu matsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026
Itsinda A: Mexique, Koreya y’Epfo, Afurika y’Epfo.
Itsinda B: Canada, u Busuwisi, Qatar.
Itsinda C: Bresil, Maroc, Scotland, Haiti.
Itsinda D: Amerika, Australia, Paraguay.
Itsinda E: U Budage, Ecuador, Côte d’Ivoire, Curaçao.
Itsinda F: U Buholandi, u Buyapani, Tunisia.
Itsinda G: U Bubiligi, Iran, Misiri, Nouvelle-Zélande.
Itsinda H: Espagne, Uruguay, Arabie Saoudite, Cap-Vert.
Itsinda I: U Bufaransa, Senegal, Norvège.
Itsinda J: Argentine, Autriche, Algeria, Jordanie.
Itsinda K: Portugal, Colombia, Uzbekistan.
Itsinda L: U Bwongereza, Croatia, Panama, Ghana.


