
Mugisha Frank uzwi nka Jangwani usanzwe ari umuvugizi w’abafana ba APR FC, yongeye kugaragara mu bikorwa by’iyi kipe nyuma y’iminsi asa n’utuje.
Ejo hashize APR FC yari yakiriye abakunzi b’iyi kipe baheruka gufungurwa ndetse na bamwe mu bayobozi ba za ’Fan Clubs’.
Aba bari bakurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo.
Ibi bikaba byari bifitanye isano n’amatike y’indege bagendeyeho bajya mu Misiri ku mukino APR FC yakinnyemo na Pyramids ndetse na CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania.
Minisiteri y’Ingabo yavugaga ko amatike bagendeyeho amafaranga yayaguze yavuye kuri Konti ya MINADEF mu gihe bo bavugaga ko ari bo bitangiye amafaranga yo kuyagura.
Mu bari bafunzwe bakaba bari barimo n’umuvugizi w’abafana Jangwani. Nubwo atari APR FC yabafungishije ariko yagiye inengwa ko kuva bafungurwa itigeze ihura na bo ngo ibihanganisha inabibibwirire ko nta ruhare yabigizemo.
Ikintu cyatumaga hasa n’ahari igikuta hagati yaba bafana n’ubuyobozi nubwo batabyeruraga. Gusa icyabigaragazaga ni uko n’umuvugizi w’abafana kuva yafungurwa atakomeje akazi ke bisanzwe, abamwegereye bakavuga ko yari ategereje ko ubuyobozi bumuvugisha.
Ejo ubuyobozi bwa APR FC burangajwe imbere na Chairman w’iyi kipe, Brig Gen Deo Rusanganwa muri Tennis Club bahuye n’aba bafana kimwe n’abandi bayobozi b’abafana barasangira.
Nubwo amakuru dukesha Isimbi, ngo ntabwo bavuze neza ku byo bifuzaga ariko na none hari mu rwego rwo gutegura neza umukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League APR FC izakiramo Pyramids FC tariki ya 1 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pelé Stadium saa 14h00’.
Bakaba basabwe gufasha mu bukangurambaga abafana bakazaza ari benshi cyane ko bamaze iminsi basa n’abakatakitabira imikino neza.