
U Rwanda rwatanze toni 40 z’ibiribwa n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi ku baturage bo muri Gaza nyuma y’imyaka Ibiri ako gace kibasiwe n’intambara.
Ni ku nshuro ya Kane u Rwanda rutanze inkunga ku banya-Palestine kuva mu 2023, kuko bwa mbere byari byakozwe mu Ukwakira, inshuro ya kabiri bikorwa mu Ugushyingo 2024, Iya gatatu bikorwa mu Gicurasi uyu mwaka.
Iyi nkunga yatanzwe binyuze mu Muryango w’abagiraneza, Jordan Hashemite Charity Organization. Yanyujijwe muri Jordanie, igihugu gihana imbibi na Palestine, kinacumbikiye benshi mu banya-Palestine.
Umwaka wa mbere u Rwanda rwari rwatanze toni 16 z’inkunga y’ibiribwa, ibinyobwa n’imiti. Iya kabiri hatanzwe toni 19 z’ibiribwa (birimo ibigenewe abana), imiti n’ibikoresho byo kwa muganga,
Ni mu gihe inshuro ya gatatu iheruka rwari rwatanze toni 20 zirimo z’ibiribwa n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi.