
Umubano wa Ish Kevin na Shaddyboo bari bamaze iminsi ari inshuti z’akadasohoka wajemo kidobya ndetse kugeza ubu nta n’umwe muri aba uri gukurikira mugenzi we ku mbuga nkoranyambaga.
Umubano wa Shaddyboo na Ish Kevin ntabwo wari wagafashe intera kugeza ubwo mu minsi ishize uyu mugore yagiye gushyigikira uyu muraperi mu isiganwa ry’imodoka yari atangiye kwitabira.
Ish Kevin yatangiye gukina umukino wo gutwara imodoka mu ntangiriro za Mata 2025 ubwo yitabiraga isiganwa ryitwa ‘Sprint Rally GMT’ ryabereye mu Karere ka Rwamagana ndetse Shaddyboo icyo gihe akaba yari mu bagiye kumushyigikira.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE icyo gihe ubwo yari abajijwe kuri Shaddyboo wari wagiye kumushyigikira, Ish Kevin yagize ati “Ndashimira Shaddyboo aba yitabiriye akaza yambaye Trapish kandi ni ku mutima.”
Ish Kevin na Shaddyboo bari inshuti z’akadasohoka ndetse zishyigikirana muri byinshi cyane ko uyu musore nawe aherutse i Goma gushyigikira uyu mugore mu gitaramo yari yatumiwemo.
Icyakora nyuma y’iki gitaramo, buri umwe yavuye i Goma atagikurikira mugenzi we ku mbuga nkoranyambaga bikavugwa ko hari ibyo batumvikaniyeyo byatumye umubano wabo uzamo agatotsi.
Ku rundi ruhande yaba Shaddyboo cyangwa Ish Kevin, nta numwe uragaruka kuri aya makuru ngo abe yavuga imvano y’agatotsi kaje mu mubano wabo.