
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Rurangirwa Wilson wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Salongo, igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ubushinjacyaha bwari bwamureze ko yamenyekanye avuga ko avura indwara ndetse akanagarura ibintu byibwe, binyuze mu biganiro ashyira kuri YouTube byatumaga abantu bamugana bamuha amafaranga abizeza ibitangaza bitabaho. Ayo mafaranga ngo yayakoreshaga mu kugura imitungo no mu bikorwa avuga ko ari iby’ubugiraneza.
Nubwo yireguraga avuga ko amafaranga ye aturuka muri Uganda aho afite kompanyi ikora isambusa n’amandazi, Urukiko rwemeje ko ibyo yavuze bidafite gihamya ihagije. Icyakora ntiyahamijwe icyaha cy’iyezandonke cyangwa kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Uretse igihano cy’igifungo, Urukiko rwanategetse ko yishyura indishyi ku bantu batandukanye bamureze.
Salongo afungiwe mu Igororero rya Bugesera kuva mu Ugushyingo 2024, kandi afite iminsi 30 yo kujuririra iki cyemezo.