
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko indege yazo nto itagira abapilote ‘Drone’ yakoreye impanuka mu Karere ka Rutsiro, ubwo yakoreshwaga mu myitozo igata inzira kubera ikirere kitari kimeze neza.
Ni ibikubiye mu Itangazo RDF yasohoye ivuga ko iyo mpanuka yabaye ku isaha ya saa saba na mirongo ine za ku manywa, hari ku wa Kabiri wa tariki 16 Nzeri 2025.
RDF yasobanuye ko muri iyi mpanuka, iyi drone yakomerekeje abanyeshuri batatu bari bavuye ku ishuri bataha mu rugo.
Iti” Babiri barimo kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu, naho uwa gatatu yajyanwe kuvurirwa ku Bitaro bya Murunda.”
Ikomeza igira iti “Ingabo z’u Rwanda zirihanganisha imiryango y’aba bana bakomeretse ndetse zibabajwe n’ibibazo batewe n’iyi mpanuka”
RDF kandi yavuze ko irimo gufatanya n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze hamwe n’abaganga kugira ngo abana bagize ikibazo bahabwe ubuvuzi bukwiye ko kandi izatanga ubufasha bukenewe haba ku bana no ku miryango yabo.