Abasore batatu biraye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabihanga (GS. Nyabihanga) mu Murenge wa Gikundamvura, Akarere ka Rusizi, bambura abana ibyo kurya bagaburirwa ku ishuri barabirya, bakomeretsa n’abarimu batatu bari batabaye bakoresheje amenyo.
Bivugwa ko urwo rugomo rwabaye mu cyumweru gishize, inzego zikaba zaratabaye zigafata umwe mu gihe abandi bahise bacika bakaba bagishakishwa.
Umuyobozi w’iri shuri Nyirabigirimana Constance, yabwiye Imvaho Nshya ko uru rugomo rwabaye ari mu rugendo rw’akazi mu Karere ka Karongi, ariko umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Gikundamvura ni we wari uri mu Kigo.
Yavuze ko abo basore ari abo muri uyu Murenge, bakaba basanzwe bazwiho guteza umutekano muke, aho bahengera abana barimo kugaburirwa ku ishuri bagaca mu rihumye abazamu bakambura ibyo kurya abo banyeshuri bakagenda babirya.
Nyirabigirimana avuga ko kwinjira mu ishuri ayoboye byoroshye kuko umuhanda Bugarama-Butare-Bweyeye uricamo hagati.
Kubera urujya n’uruza rw’ abahanyura ,hakunze kubera n’izindi mpanuka, zirimo ibinyabiziga bigonga abana, abaza kugira ibyo bangiza mu kigo, urusaku bateza abana ntibige neza, n’izindi ngaruka nyinshi babwiye inzego zibakuriye bategereje ikizakorwa.
Ati: “Abo basore rero bigize Ibihazi bateza umutekano muke, baje mu masaha abana barimo barya, jye ntahari ndi i Karongi ku mpamvu z’akazi, umukozi ushinzwe uburezi muri uyu Murenge ahari. Abo basore binjira mu byumba bibiri by’amashuri abana bari kurya. Abasore babiri binjira mu cyumba kimwe, undi yinjira mu kindi bambura abana ibiryo batangira kubirya.”
Abana bavugije induru, abo basore bafata amabuye batangira kumenyagura ibirahure by’ibyumba bigabyemo, ubwoba bwose kuko hari n’impungenge zo gukomeretsa abanyeshuri.
Avuga ko n’abarimu bari aho barira barya, bumvise induru bihutira gutabara, ariko abatabaye babakomerekeje babarumye.
Ati: “Abo basore utamenya ibyari byabateye basingiriye ba barimu batangira kubashinga amenyo. Umwe bamurumye mu gatuza, babiri babaruma ku maboko. Ikibazo cyarenze abari bahari, umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Gikundamvura ahamagara ubuyobozi bumukuriye bwohereza ba DASSO baje bafata umwe abandi barabacika n’ubu baracyashakishwa.”
Uwafashwe yitwa Uwiragiye Jean Baptiste w’imyaka 17, akaba yari amaze iminsi avuye i Burundi aho yari yaratorokeye amaze gukora ibindi byaha muri uyu Murenge,
Bivugwa ko no mu Burundi yahavuye ahunze kuko ahageze yahakoze ibindi byaha, atangiye gushakishwa aragaruka.
Umuyobozi w’ishuri ati: “Abarimu banjye bakomerekejwe n’izo nsoresore twahise tubajyana ku Kigo Nderabuzima cya Gikundamvura, baravurwa barataha, uwafashwe ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), abo babiri bacitse na bo twifuza ko bashakishwa bagafatwa bakabiryozwa.”
Anavuga ko igihe hagitegerejwe icyakorwa ku gutandukanya umuhanda n’ishuri rikanazitirwa, akaba yifuza ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikundamvura bwabafasha mu mutekano w’abana igihe bari mu mashuri by’umwihariko igihe batangiye kurya.
Ibyo kandi byanatuma ibindi bibazo bizanwa n’imiterere y’ishuri bikemuka by’umwihariko ibijyanye no kuba abanyeshuri biga badatekanye.
Yanavuze ko ishuri ridafite ubushobozi bwo gushyiramo ibindi birahure, bategereje icyo inzego zibakuriye zizakora, ngo igihembwe gitaha abana bazige neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, avuga ko ibyabaye muri iri shuri bidasanzwe, bitanakwiye ko insoresore cyangwa abo bana b’urubyiruko babura gukora ibibateza imbere bitagize uwo bibangamiye, bakaza kurya ibiryo by’abanyeshuri, bakanateza urugomo.
Ati: “Umwe yarafashwe, ari mu bugenzacyaha, abandi barashakishwa kandi na bo amaherezo bazafatwa baryozwe uru rugomo kuko ibyo bakoze bigize icyaha, ntibishobora kwihanganirwa.”
Ku byerekeranye n’uriya muhanda uca mu kigo, ubuyobozi bw’ishuri bubona nka nyirabayazana w’ibyo bibazo byose birimo n’urwo rugomo, Meya Sindayiheba Phanuel yavuze ko iki kibazo kigiye gushakirwa igisubizo mu bihe bitarambiranye.
