
Mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Butare, haravugwa ibibazo bikomeye by’imyitwarire mibi ivugwa ku barezi bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasumo, aho umwarimu w’umugabo akekwaho gusambanya umunyeshuri w’imyaka 15 yigishaga, ndetse undi mwarimukazi na we bikavugwa ko yari mu rukundo n’umunyeshuri w’umuhungu yigisha, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku muryango nyarwanda no ku burezi muri rusange.
Uwo mwarimu, witwa Bonaventure, arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma y’uko aburiwe irengero ubwo yacyekwagaho ko yasambanyije uwo mwana mu mpera z’icyumweru gishize, igikorwa bivugwa ko cyabereye hanze y’ikigo ariko kikamenyekana biciye mu makuru yatanzwe n’abaturage.
Muronsi Sebagabo Seth, umuyobozi w’iri shuri, yatangaje ko babimenye banyuze ku baturage, bagahita babigeza ku nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano. Ati: “Byabaye mu mpera z’icyumweru. Twabimenye biturutse ku baturage bavuga ko uwo mwarimu yasambanyije umwana w’imyaka 15.”
Ibi bikimara kuba, hatangiye kumvikana andi makuru ku mwarimukazi na we wigisha muri iri shuri, bivugwa ko yari amaze igihe mu mubano wihariye n’umunyeshuri w’umuhungu wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye. Abo bombi baje kwemera mu nyandiko imbere y’ubuyobozi bw’ishuri ko bakundana, ndetse banavuga ko bitegura gukora ubukwe igihe umunyeshuri azaba asoje amasomo ye.
Sebagabo avuga ko uwo mwarimukazi yari amaze igihe gito ageze muri iri shuri, ariko ko we n’uwo musore basanzwe bakundana ataranatangira kuhigisha no kuhiga. “Ngo batangiye gukundana umwe yiga i Mwezi undi hano. Baje kumvikana ko bazabana igihe umusore azaba arangije kwiga,” nk’uko Sebagabo yabisobanuye.
Ibi byatumye inzego zirimo ubuyobozi bw’umurenge na Polisi zoherezwa ku ishuri ngo zikurikirane iki kibazo. Byavuzwe ko mbere ya saa sita ku wa Gatatu, uwo mwarimukazi yari mu kigo nk’ibisanzwe ariko nyuma ntiyongera kugaragara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ntibizera Jean Pierre, yagize ati: “Ku mwarimukazi, bivugwa ko yaba yararyamanye n’umunyeshuri, nubwo afite imyaka y’ubukure. Ariko nk’umurezi, uba ufite inshingano z’uburere. Uburyo uwo mubano wubatseho, ni ishyano kuko ntawakwemera ko umubyeyi aryamana n’umwana yigisha.”
Ibi byose byateje impagarara mu babyeyi n’abanyeshuri, aho benshi bagaragaje impungenge n’agahinda batewe n’ibyo bikorwa bidahwitse. Mukashyaka Lorentine, umwe mu babyeyi barerera muri iri shuri, yagize yabwiye RadioTv10 dukesha iyi nkuru ati: “Ni isoni n’akagambane ku burezi. Umwarimu ni we wagakwiye kuba umusemburo w’uburere, si we uteza umunyeshuri akaga.”
Bivugwa ko umubyeyi w’uwo musore ukundana n’umwarimukazi ari we wafashe iya mbere, aza kwihaniza mu buyobozi bw’ishuri, aho bahamagaje abo bombi bagasabwa gusobanura umubano wabo, bakemera ko bari bamaze igihe bakundana kandi ko bateganyaga kubana nk’umugabo n’umugore.
Inkuru dukesha Bwiza