
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko rwataye muri yombi ba nyiri sosiyete ya Energy Trading yacuruzaga amafaranga yifashishije murandasi.
Abayobozi b’iyi Sosiyete batawe muri yombi, nyuma y’uko ku wa Gatatu abari barayishoyemo amafaranga n’abayikoragamo bateye icyicaro cyayo bagakora igisa n’imyigaragambyo basaba kwishyurwa amafaranga yabo.
Byari nyuma yo kumenya amakuru y’uko ba nyiri iriya sosiyete yacuruzaga amafaranga yifashishije uburyo bw’uruhererekane buzwi nka ‘Pyramid Scheme’ baba bagiye gufunga imiryango batabishyuye.
Abari barashoye muri Energy Trading bumvikanaga bavuga ko badashobora kuva ku cyari Icyicaro Gikuru cy’iriya Sosiyete badahawe amafaranga yabo.
RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko yamaze guta muri yombi abakekwaho kuriganya bariya bantu.
Iti: “Aba bakekwaho kuriganya abantu amafaranga yabo barafashwe, barimo gukurikiranwa.”
Uru rwego kandi rwagiriye inama abantu bariganyijwe na Energy Trading “gutanga ibirego kuri sitasiyo ya RIB ibegereye.”
Amakuru avuga ko mu bo RIB yataye muri yombi ku wa Gatatu harimo uwitwa ‘Faustin’ uri mu bari abayobozi b’iriya Sosiyete.