
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda RDF bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye mu butabera aba ofisiye babiri ba RDF hamwe n’abasivile 20; bakurikiranwe ku byaha bakekwaho bakoranye n’abo ba ofisiye.
Aba bose bafunzwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare ku byaha bakekwaho birimo ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Ibyaha bakurikiranyweho bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri konti ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
RDF yatangaje ko “nk’uko biteganywa n’Itegeko, abasivile iyo bakoranye icyaha n’abasirikare bakurikiranwa n’Ubutabera bakaburanishwa n’Inkiko za gisirikare.”
Nubwo RDF itatangaje amazina y’abafunzwe, itangazo ryayo ryaje nyuma y’iminsi bivugwa ko hari abafunzwe barimo abanyamakuru n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Muri abo harimo umunyamakuru wa RBA Rugaju Reagan, Ricard wakoraga kuri SK Fm ndetse n’abandi.