
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko kuva ku wa 22 Nyakanga 2025, ibikorwa bya hoteli Château le Marara byahagaritswe kuko iperereza ryerekanye ko yakoraga itarabiherewe uruhushya.
Itangazo RDB yasohoye kuri uyu wa 21 Nyakanga 2025 rigaragaza ko guhera ku wa 22 Nyakanga 2025, hoteli Château le Marara “ntiyemerewe kongera gukora”.
Riti “Gukomeza ibikorwa nyuma y’iyi tariki bizafatwa nko kwica amategeko igihugu kigenderaho, bishobora kuvamo ibihano bikomeye. Kongera gufungura bizasuzumwa ari uko iyi hoteli imaze kuzuza neza ibisabwa ngo ihabwe uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo no kubahiriza byuzuye ibisabwa n’amategeko byose.”
RDB igaragaza ko abantu bose batanga serivisi z’ubukerarugendo no kwakira abantu bagomba kuba bafite uruhushya rwemewe rwo gukora ibikorwa by’ubukerarugengo bigenwa n’itegeko.
Iti “Uru ruhushya rugaragaza ko ibikorwa byujuje ibisabwa by’ibanze ku bijyanye n’umutekano, serivisi nziza n’imikorere, hagamijwe kurinda ababagana n’iterambere ry’ubukerarugendo rusange mu gihugu cyacu.”
Hoteli Château le Marara yari imaze iminsi igarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera ubukwe bwa Hajj. Shadadi Musemakweri usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Gorilla Motors Ltd, akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gorilla FC na Uwera Bonnette, bwahabereye bikavugwa ko bahawe serivisi mbi.
Musemakweri na Uwera Bashinje iyi hoteli kubura umuriro bya hato na hato ndetse hakaba nta nyunganizi yawo yari ihari, kudakurikirana ibibazo byabayeho mu gihe ibirori byabo byabaga, gutanga serivisi mbi, guhindagura ibiciro babahereyeho ibintu, ibibazo by’isuku nke, kwica amasezerano no gutanga serivisi zidahwanye n’urwego iyi hoteli bivugwa ko iriho.
Gusa ubuyobozi bwa hoteli bwahise bugana iy’ubutabera buvuga ko abageni bakangishije hoteli ibikorwa byo kuyisebya no gukoresha uburiganya ngo batishyura amafaranga bari bari bayibereyemo.
Ku wa 18 Nyakanga 2025, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemereye IGIHE ko bazi iby’icyo kibazo kandi ko hari gukorwa iperereza ariko yirinda kugira byinshi abitangazaho ngo bitaribangamira.
Ati “Iyo dosiye turayizi kandi iri gukorwaho iperereza. Nta byinshi twavuga, bitaribangamira.”
Ku rundi ruhande RDB yahamije ko “Nyuma y’iperereza ryakozwe, byagaragaye ko iyi hoteli ikora nta ruhushya, bityo ikaba itarubahirije amategeko agenga ubukerarugendo mu Rwanda.”
RDB yahamije ko “ikomeje kurengera ubunyangamugayo, umutekano n’ubunyamwuga mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu mu Rwanda.”