
Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwatangaje ibiciro by’amatike y’umukino iyi kipe yise ‘Uw’amatsinda’ izahuramo na Yanga SC ku wa 15 Kanama 2025 muri Stade Amahoro aho hari itike ya 2000,000 Frw.
Ubusanzwe, buri mwaka iyi kipe yo mu Nzove, isanzwe ikora ibirori bibanziriza gutangira umwaka w’imikino, yise ‘Umunsi w’Igikundiro’ cyangwa ‘Rayon Sports Day.’ Ni umuhango kenshi iyi kipe itumira amakipe yo hanze y’u Rwanda, ikabanza kwereka abakunzi ba yo abakinnyi iba izakoresha muri uwo mwaka w’imikino mushya.
Muri uyu mwaka, Gikundiro yatumiye Yanga SC yo muri Tanzania ndetse ikaba imwe mu zikunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati. Aya makipe azakina ku wa 15 Kanama 2025 Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro.
Ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nyakanga 2025, ni bwo Rayon Sports yatangaje ibiciro byo kwinjira kuri uyu munsi wa yo aho imyanya yo hejuru muri Stade Amahoro iri kugurishwa 3000 Frw mu gihe iyo hasi ari 5000 Frw.
Hari kandi imyanya yo hasi iri iruhande rw’ahicara abanyacyubahiro yiswe ‘Classic seats’ ya 15.000 Frw, iya VIP ya 30.000 Frw ndetse n’iya VVIP ya 100.000 Frw. Indi myanya ni ‘Executive Seat’ ya 150.000 Frw na SkyBox ya 2.000.000 Frw.
Abafana batangiye kugura amatike, basabwe kwifashisha uburyo bwa *662*700*1191#.
Iyi tike ya miliyoni 2 Frw ni ubwa mbere icurujwe mu mupira w’amaguru mu Rwanda kuko ‘SkyBox’ yari isanzwe igurishwa miliyoni 1 Frw ku mikino itandukanye ibera muri Stade Amahoro.
“Rayon Sports Day” cyangwa ‘Umunsi w’Igikundiro’, imaze kuba umuco w’Aba-Rayons kuko ari umuhango umaze kuba ngarukamwaka.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports buteganya ko muri uyu mwaka, ‘Umunsi w’Igikundiro’ uzabanzirizwa na ‘Rayon Week’ izaberamo ibikorwa bitandukanye birimo indi mikino ya gicuti.