
Ikipe ya Rayon Sports, yatangaje ko izakina na Kiyovu Sports idafite abakinnyi batatu barimo myugariro, Emery Bayisenge kubera imvune.
Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo shampiyona 2025/2026 itangire, amakipe akomeje gukaza imyiteguro yo kuzayitangira neza.
Umwe mu mikino y’umunsi wa mbere izaba ihanzwe amaso na benshi, ni uzahuza Kiyovu Sports na Rayon Sports ejo, tariki ya 13 Nzeri 2025 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.
Iyi kipe yo mu Nzove, ibicishije ku rukuta rwa yo rwa X, yatangaje ko izakina n’Urucaca idafite abakinnyi batatu barimo Emery Bayisenge, Mohamed Chelly na rutahizamu, Fall Ngagne, bose bagifite ibibazo by’imvune n’ubwo batangiye imyitozo yoroheje.
N’ubwo ariko Murera izaba idafite abo bakinnyi kubera uburwayi, iri mu mwuka mwiza, cyane ko mu myitozo ibanziriza iya nyuma itegura uyu mukino yabereye mu Nzove, yagaragayemo uwayiyoboye, Rtd. Cpt, Uwayezu Jean Fidèle wari kumwe na Twagirayezu Thadée uyobora iyi kipe.
Ishusho aba bayobozi bombi berekanye mu myitozo, yatunguye benshi ariko mu buryo bwiza, cyane ko bombi bamwenyuraga. Aba-Rayons bavuga ko ari izindi mbaraga ziyongereye mbere y’uyu mukino ufite igisobanuro.