
Abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge baravuga ko bamerewe nabi n’abajura babatega ku mihanda minini (kaburimbo) bakabambura ibyabo, ndetse rimwe na rimwe bakabasiga babakomerekeje bakoresheje imihoro n’ibyuma.
Ibi byagaragaye nyuma y’amashusho yafashwe maze agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abajura batatu bari mu gikorwa cyo kwambura abaturage bo mu Kagari ka Rwampara, mu Murenge wa Nyarugenge. Muri ubwo bujura, umukobwa bari bari kwambura yarakomeretse nyuma yo gutemwa.
Abaturage bavuga ko aba bajura bababangamiye cyane kuko badatinya kubatega n’ahantu hakomeye. Umwe ati: “Abajura baraturembeje, baratubangamiye cyane. Irondo ryo ntacyo rikora, ahubwo baryamira amafaranga yacu.”
Hari n’abatunze urutoki abanyerondo bavuga ko batagikora nijoro, uretse gufata umushahara.
Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wayo mu Mujyi wa Kigali CIP Gahonzire Wellars, yabwiye itangazamakuru ko hatangiye ibikorwa byo gushakisha abo bajura, ashimangira ko atari itsinda rinini ryihariye ahubwo ari abantu ku giti cyabo. Ati: “Bamaze gushakishwa, nibafatwa tuzabamenyesha.”
Yongeyeho ko abaturage bose bakomeretse bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho.
Polisi y’u Rwanda kandi yatangaje ko umwe mu nsoresore zagaragaye mu mashusho ziri gutemagura umukobwa nyuma yo kumwambura ibyo yari afite amashusho yakomeje kuzamura amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Muraho,
Turabamenyesha ko umwe mubagaragaye mu mashusho aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri bari hamwe birakomeje. Murakoze pic.twitter.com/qwPr0N2MM8
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) September 12, 2025