Mu bitaro by’akarere ka Nyanza harwariye umubyeyi bikekwa ko yasimbutse igipangu ashaka gutoroka ibitaro kubera umwenda yishyuzwaga.
Bamwe mu bazi amakuru y’uriya mubyeyi babwiye UMUSEKE ko taliki ya 30 Ugushyingo, 2025 mu bitaro bya Nyanza hari umubyeyi wuriye igipangu cy’ibitaro afite uruhinja, ashaka gutoroka bitewe n’uko yishyuzwaga amafaranga yavuriwe.
Umwe yagize ati “Hari uwasimbutse igipangu ahetse akana ashaka gutoroka.”
Icyo gihe bavuga ko babimenye bamusanga hanze y’ipangu ari gutaka, niko kumugarura kwa muganga kugira ngo ibitaro bimwiteho.
Mugushaka aya makuru UMUSEKE wagerageje kuvugisha umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza, Docteur Mfitumukiza Jerôme, mu kiganiro twagiranye yavuze ko aya makuru atayazi, cyakora akomeza kubaza abo bakorana.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nadine Kayitesi unafite mu nshingano ubuzima, yatubwiye ko ibitaro nta raporo y’ibyo bintu byahawe, kandi ibyo na we atabizi.
Mu bitaro cyane ibya leta abaturage b’amikoro macye, bakunze gutoroka iyo bishyujwe amafaranga akabura cyane igihe ba abataratanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ikiguzi cy’ubuvuzi kikaba hejuru.
Uriya mubyeyi ari muri bacye bafashwe, bitewe n’uko gusimbuka igipangu cy’ibitaro byagenze nabi.
