
Umukecuru w’imyaka 80 witwa Nyiramisago Anastasie wo mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Wimana, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, yakuwe mu bwiherero ari muzima nyuma y’iminsi 2 umuryango we umushakisha waramubuze.
Umuryango we uvuga ko wari waramubuze utazi aho ari, aza gusangwa mu bwiherero bwari bumaze umwaka urenga budakoreshwa yaraguyemo, abukurwamo akiri muzima.
Avugana na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, umuturanyi witwa Nambajimana Victor, yavuze ko uyu mukecuru abana n’umuhungu we n’umukazana we, aho bamwubakiye iruhande rw’inzu yabo.
Ku wa Gatatu, itariki ya 9 Nyakanga, mu masaha ya nyuma ya saa sita, uyu mukecuru yagiye ababwiye ko hari aho agiye kuvumba inzoga, ntibamubaza byinshi, agiye ntiyagaruka.
Ati: “Umukazana we yaramutegereje ntiyaza, abonye bwije aratubwira nk’abaturanyi dutangira gushakisha, turamubura turataha.
Mugitondo twatanze amakuru mu nzego z’ubuyobozi, n’abaturage barayahanahana dutangira gushakisha mu mashyamba, abandi ku Kiyaga cya Kivu n’ahantu hose haba hari ibyobo, inzu zitabamo abantu n’imiferege, twibaza niba yarishwe cyangwa yaratashye yasinze, n’intege nke akagwira nk’umukingo agapfa.”
Avuga ko umunsi wose wo ku wa 4 tariki 10 Nyakanga bakomeje gushakisha bagaheba nanone bagataha. Bukeye ku wa Gatanu tariki 11 Nyakanga na bwo bazinduka bashakisha ari benshi cyane.
Ati: “Twari abaturage b’Imidugudu 2 yose dushakisha, tureba ko twabona umurambo we. Igice cyari cyanyuze ku muryango remezo wari umaze umwaka urenga udakora, umwuzukuru we wari mu banyuze ku bwiherero bwawo bwari bumaze uwo mwaka urenga budakoreshwa, bwarasenyutse hasigara utubari gusa n’ibiti bike byari bibutinze ngo ihene zitazagwamo, arasakuza ngo abonye intoki z’umuntu urimo zikabakaba hejuru.”
Ubwiherero uwo mukecuru yaguyemo bupima metero 6, aho bivugwa ko yaguyemo afite inkoni yari yitwaje, yanyoye inzoga, agezemo ayoberwa ibimubayeho ariko akumva ari mu nda y’Isi, akajya yumva abantu imusozi bavuga akabura imbaraga zo kubahamagara, akoresha iyo nkoni, agenda acukura aho ashinga ikirenge buhoro buhoro azamuka, bimara iminsi 2 yose.