
Mukandekezi Claudine w’imyaka 30 wo mu Karere ka Nyabihu wari utwite inda y’imvutsi, yapfiriye mu rugo rw’umugore wasengeraga abantu yiyita umunyamasengesho.
Ibi byabereye mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Kijote ho mu Mudugudu wa Shaba, mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Gicurasi 2025.
Amakuru dukesha Igihe yamenye ni uko Mukandekezi wari utwite inda y’amezi icyenda yagiye mu masengesho tariki ya 19 Gicurasi 2025 mu masaha y’igitondo mu rugo rw’umukecuru witwa Nayino ujya usengera abantu, ari naho yaje gupfira.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Jean Claude Nsengimana, yahamirije IGIHE aya makuru.
Ati “Mu gitondo saa kumi n’ebyiri twahawe amakuru n’Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Bigogwe, ko hari umubyeyi wari utwite bazanye bamuhetse mu ngobyi yapfuye, umugabo we atubwira ko yari yaravuye mu rugo ku wa Mbere ajya kwifatanya n’umugore basengana muri ADEPR ararayo atungurwa n’uko bamubwiye ko umugore we yapfuye.”
Akomeza avuga ko mu ijoro ry’ejo hashize saa cyenda z’ijoro yarembye akamuherekeza ngo bajye kwa muganga, nyuma yikubita hasi babona kwiyambaza abahetsi bamugeza kwa muganga bamushyize ku gipimo basanga yapfuye.
Nsengimana yibukije abaturage ko Leta ishyiraho gahunda nyinshi zo kubafasha kugira ngo batazatakaza ubuzima mu buryo bw’amaherere, barwara bakagana amavuriro nk’uko bayashyiriweho kuva kuri Posite de sante kugeza ku mavuriro manini.
Yanibukije abanyamadini ko badakwiriye gushukashuka abaturage ngo barabasengera, kuko abazabifatirwamo bose bazabihanirwa nk’abigometse ku mabwiriza ya Leta.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ikigo nderabuzima cya Bigogwe gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Sitasiyo ya Bigogwe.
Mukandekezi Claudine yari asanzwe ari umugore wa Ukobucya Protais, babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, aho bari bamaranye imyaka irenga 10, ndetse apfuye amusigiye abana bane.