
Tariki ya 27 Ukuboza 2021 igihugu cya Niger cyatangaje ko gihaye iminsi ntarengwa abanyarwanda 8 bari muri iki gihugu nyuma yuko barangije ibihano no kugirwa abere kuri bamwe bari barakatiwe n’urukiko rwa Arusha. Aba banyarwanda bari bahawe iminsi 7 yarangiye ku itariki ya 3 Mutarama.
Abo Banyarwanda ni: Zigiranyirazo Protais, Nzuwonemeye François Xavier, Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prosper na Sagahutu Innocent. Niger isubitse iki cyemezo nyuma y’aho Umucamanza wa IRMCT tariki ya 31 Ukuboza 2021 asabiye iki gihugu kwisubira kuri iki cyemezo, gishingiye ku masezerano yo kubakira impande zombi zagiranye.
Ni nyuma kandi y’aho umunyamategeko wunganira aba Banyarwanda 8, Hamadou Kadidiatou yiyambaje urwego rw’ikirenga kugira ngo ruhagarika icyemezo cyo kubirukana cyagombaga gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 3 Mutarama 2022, akanabimenyesha IRMCT iby’ubu busabe.
Mu izina ry’Umwanditsi wa IRMCT, Horejah Bala-Gaye umwunganira mu buryo bwihariye yandikiye Kadidiatou amumara impungenge, amumenyesha ko abo yungarira batacyirukanywe, ahubwo bongerewe iminsi mu gihe iki kibazo kikiganirwaho n’inzego bireba.
Yamumenyesheje ati: “Mu izina ry’Umwanditsi Tambadou, ndakumenyesha ko Repubulika ya Niger yemeye gusubika icyemezo cyo kwirukana abakiriya bawe mu gihe cy’iminsi 30, mu gihe hategerejwe umwanzuro. Ubwo rero, umunani bafunguwe cyangwa bagizwe abere bari barimuwe n’Urwego bakomeza kuba muri Niger mu minsi 30 mu gihe Urwego n’Umuryango w’Abibumbye bishaka igisubizo. Geza ubu butumwa ku bakiriya bawe mu izina ry’Umwanditsi Tambadou.”
Tariki ya 13 Ukuboza 2021 ni bwo Perezida wa IRMCT, Carmel Agius yamenyesheje abagize akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ko bohereje muri Niger Abanyarwanda 8 bari bacumbikiwe i Arusha nyuma yo kubura igihugu kibakira, keretse gusa u Rwanda bavuga ko batifuza kugarukamo.
Icyo gihe, Ambasaderi Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri uyu muryango yamenyesheje aka kanama ko iki gihugu kitigeze kimenyeshwa iby’iki cyemezo, anasaba Niger gukurikirana ikareba niba batazahungabanya umutekano w’akarere nk’uko bamwe ibindi bihugu bicumbikiye babigenza.