
Umunyamakuru Ishimwe Ricard ‘Umutasi’ ukorera Radiyo ya SK FM, yiyongereye ku bantu bafunzwe bazira amafaranga batanzweho ubwo bajyaga kureba umukino wa APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri.
Ishimwe Ricard yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ku wa Kane tariki ya 31 Nyakanga.
Umuyobozi wa SK FM, Sam Karenzi yatangaje ko ejo ku wa Kane Ricard yitabye ubushinjacyaha bwa gisirikare, nyuma y’uko yari amaze kuva mu kazi.
Yavuze kandi Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) biciye muri Mutesi Scovia uruyobora rwamaze kumushakira umwunganizi mu mategeko wo kumufasha.
Ishimwe Ricard yatawe muri yombi yiyongera ku bandi bantu icyenda bafunzwe bakekwaho kuba bafite aho bahuriye n’iriya dosiye.
Aba barimo umunyamakuru Ndayishimiye Rugaju Reagan usanzwe ari umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) na Mugisha Frank ‘Jangwani’ uvugira abafana ba APR FC.
Rugaju na Mugisha bafashwe ku wa Gatatu tariki ya 30 Nyakanga 2025.
Amakuru avuga ko mu bantu 12 barimo n’abasirikare bakekwa, icumi muri bo bamaze gufatwa.
Ni iki nyirizina abafunzwe bazira?
Muri Nzeri umwaka ushize ni bwo APR FC yakinnye na Pyramids FC yo mu Misiri, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League wabereye i Cairo.
Ni umukino wasize iyi kipe y’Ingabo z’igihugu isezerewe ku giteranyo cy’ibitego 4-2, dore ko yawutsinzwemo ibitego 3-1 byasanze 1-1 amakipe yombi yari yanganyije mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Amahoro.
Mbere y’uko APR FC ihaguruka i Kigali, yari yagennye abantu bagombaga kujyana na yo i Cairo barimo abanyamakuru babiri: Kayiranga Ephrem wakoreraga Ishusho na Mugaragu David wa RBA.
Aba bantu bose Minisiteri y’Ingabo ni yo yabishyuriye ibyangombwa byose bakeneye mu rugendo, barimo itike y’indege, hoteli n’amafunguro.
Amakuru avuga ko hejuru y’aba bantu Minisiteri y’Ingabo ubwo yishyuzwaga amafaranga arimo ay’amatike y’indege, yatunguwe no gusanga umubare w’abo yagombaga kwishyurira urengaho abandi bantu 12.
Bivugwa ko aba bari kubazwa biyishyuriye amafaranga y’urugendo (haravugwa $ 900) ariko bayanyuza kuri Kalisa Georgine wahoze ari umubitsi wa APR FC kugira ngo bafashwe kubona ibyangombwa birimo Visa, birangira atayahaye Minisiteri y’Ingabo.
Kuri ubu Georgine na we ari mu bakomeje kubazwa iby’ariya mafaranga.