
Bamwe mu bagabo bo mu Mudugudu wa Nyagasozi n’indi yo mu Kagari ka Rukoma, mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma, badukanye ingeso yo gusiga mu ngo abagore bashakanye, bakajya gusambana n’ababagurira ibiryo bikaranze neza.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko abo bagabo bararurwa n’ibiryo biba byatetswe neza n’izo nshoreke, aho ngo babaha isosi utava ku kiyiko!
Abo bagabo bavuga ko abagore babo ari bo ba nyirabayazana, ngo kuko batabitaho uko bikwiye; ugasanga bamwe bahora mu businzi, abandi batazi guteka ibiryo bitukura.
Umwe mu bagabo yagize ati: “Bireze pe! Byabaye nk’ubucuruzi rwose. Umugore arakubona, akakwifuza, akaguha ibyo kurya byiza cyane, maze mugakora gahunda wariye kizungu.”
Undi waganiriye na bagenzi bacu ba BPlus TV yagize ati: “Bamutekera ibyo biryo by’umutuku, akabwira inshoreke ye ati ‘umugore ntangaburira nkawe.’”
Uku gucana inyuma biturutse kuri urwo rukarango rw’izo nshoreke, ngo gukurura amakimbirane adashira mu ngo, ku buryo hari abahora mu ntonganya, abandi bakagera aho bakubitana amafuni.
Umwe mu basaza bo muri aka Kagari avuga ko iyi mico mibi itizwa umurindi n’utubari dusesetse rwagati mu ngo, aho abantu banywa kuva mu gitondo kugeza ijoro riguye.
Ati: “Udufuro uratuzi? za zindi bita indugu yenda yashyiramo amavuta mu gitoki, ubwo umugabo akaba aragiye. Ariko urebye, harimo n’uburozi kuko abagabo bararuwe n’ibi biryo.”
Umwe mu bayobozi b’abagore bo mu Kagari ka Rukoma avuga ko icyo kibazo gihari kandi giteza umutekano muke; asaba inzego zitandukanye kutajenjekera aba bagabo n’inshoreke zabo.
Mu Karere ka Ngoma hakunze kumvikana ikibazo cy’abagabo n’abagore bacana inyuma, bigakurura amakimbirane agira ingaruka zitandukanye ku miryango.
Bimwe mu bitera amakimbirane mu muryango, bituruka ku mpamvu nyinshi zirimo n’imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko.
Abaturage basaba ko hakongerwa ubukangurambaga ku mikorere y’Inshuti z’Umuryango n’umugoroba w’Ababyeyi, kuko hari ibibazo byinshi bibangamiye imiryango bishobora gukemurwa n’izi nzego.
Inkuru dukesha Umuseke