
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yafashe abantu 24 bari mu bikorwa byo gucukura zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bangiza imyaka n’imirima y’abaturage.
Mu gitondo cyo ku wa 24 Nzeri 2025, abo bantu bafatiwe mu Kagali ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, hifashishijwe ikoranabuhanga rya drone ryakurikiranaga aho bari bihishe nyuma yo gusenya imyaka y’abandi bashakamo amabuye y’agaciro.
Ibi bikorwa byabaye nyuma y’uko abaturage baho bari bamaze igihe bagaragaza ikibazo cy’abantu bangiza imyaka yabo bashakamo zahabu mu buryo butemewe. Polisi ivuga ko mbere yo gufata abantu nk’aba, habanza gukorwa ubukangurambaga bugamije kubigisha ingaruka z’ibikorwa byabo ku bidukikije no ku baturage bagenzi babo, ariko abananiranye bagafatwa kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko gufata abo bantu byakozwe nyuma yo kugirwa inama kenshi ariko banze kubihagarika. Yaburiye n’abandi bose bakomeje kwishora mu bucukuzi butemewe ko bazakomeza gukurikiranywa.
Aba bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe hagitegerejwe ko bakurikiranwa n’ubutabera. Ingingo ya 438 y’itegeko ry’igihugu ivuga ko gucukura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko bihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.