
Ryambabaje, w’imyaka 35, wari utuye mu Kagari ka Nturo, Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, yasanzwe yapfiriye aho yari yacumbikiwe na mubyara we. Birakekwa ko yishwe n’inzoga nyinshi yakundaga kunywera mu nda nsa.
Amakuru avuga ko ku wa 6 Nyakanga 2025 yari yiriwe anywa inzoga mu tubari two mu isantere ya Gasyata.
Ku mugoroba w’iyo tariki, ngo inzoga zari zamurenze, ni bwo yacumbikiwe na mubyara we kugira ngo aruhuke, bukeye bategereza ko abyuka baraheba, bagiye kureba aho yaraye basanga yapfuye.
Umwe mu baturage yabwiye Imvaho Nshya ati “Uyu mugabo yari asanzwe akora imirimo y’ingufu nk’iy’ubwubatsi, ariko iyo atashye yanywaga inzoga zitandukanye zirimo urwagwa, imbutabuta, canarumwe n’izindi. Ejo bwo yari yazahaye cyane kuko yatashye bamurandase.”
Undi yagize ati “Hari ubwo yazaga atinze avuye mu kabari, akananirwa no kurya neza, ibyo na byo bishobora kuba byaramushegeshe. Nzi neza ko ejo hari aho yagiye mu bukwe bamuha ibyo kurya arabyanga. Abaturage dukwiye kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza, Nkurunziza Faustin, avuga ko atahamya nyirizina icyamuhitanye.
Yagize ati “Ni byo koko urupfu rwa Ryambabaje rwatunguranye. Ntitwemeza impamvu nyayo yatumye apfa, ariko amakuru y’ibanze yerekana ko yari yagiye mu kabari. Umurambo we wasanzwe mu cyumba yari yacumbikiwemo na mubyara we,.”
Yavuze ko kuri ubu umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamuhitanye.
Ryambabaje asize umugore n’abana babiri, abaturage bavuga ko urupfu rwe rwababaje benshi kuko yari akiri muto.