
Batatu bakoraga mu kabari kazwi ko mu Karere ka Musanze, bafunzwe bakekwaho gukubita umusaza w’imyaka 67 agapfa.
Amakuru agera kuri Igihe avuga ko uyu musaza wari umunyabugeni, yakubitiwe mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza ho mu Mudugudu wa Kungo, mu ijoro rya tariki 04 Kamena 2025 ahagana Saa 20:30’.
Umwe mu bagore b’uyu musaza, yavuze ko yamusanze aryamye kuri aka kabari afite ibisebe bitatu, yakomeretse mu gahanga, ku mutwe ahagana inyuma no mu rukenyerero.
Akomeza avuga ko yagerageje kubaza umuzamu wo kuri aka kabari amubwira ko ari inzoga zamugize ko, nyuma avuga ko yari atashye ahura n’abandi bagabo batatu basubira mu kabari buri wese akoresha ibihumbi 2 Frw.
Ngo yageze ku muryango bamusaba kwishyura ibihumbi 8 Frw, kandi we ayo yari yakoresheje yari yayishyuye ariko kubera ko yabanje kwanga kwishyurira abo bari bari kumwe, bakiranyeho gake aragenda ariko agaruka yakubiswe.
Mu marira menshi n’agahinda kavanze n’ikiniga uyu mugore wa nyakwigendera yasabye ko ababikoze bashyikirizwa Ubutabera bakabiryozwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Ndayambaje Kalima Augustin, mu kiganiro na IGIHE yahamije ko batatu batawe muri yombi, ndetse iperereza rikomeje ku cyaba cyarateye uru rupfu.
Ati “Amakuru twayamenye ejo nimugoroba tuyahawe na muramu we, yaraduhamagaye atubwira ko yakubiswe akajyanwa mu bitaro ariko agapfa arimo kujyanwayo, batatu barimo n’ukuriye akabari, umusekirite na mucoma n’ubwo tutazi neza niba aribo bamukubise barafunzwe mu gihe iperereza rigikomeje, kuko bari mu kabari ariko ntibatange amakuru bagashaka kuyahishira.”
Akomeza avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri.
Yanaboneyeho kwihanganisha umuryango wabuze umuntu, abasaba ko mu gihe bakorewe urugomo badakwiriye kubanza kwiyunga, ndetse yanasabye abafite ubushabitsi kurushaho kurinda umutekano w’abakiliya.
Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.