
Kayitesi Alice wamamaye nka ‘Linda’ muri filime ‘Umuturanyi’ agiye gukora ubukwe n’umusore witwa Muyenzi Rodrigue mu biriori biteganyijwe ku wa 11 Nyakanga 2025.
Nkuko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire, byitezwe ko ubukwe bwa Linda buzabimburirwa n’umuhango wo gusaba no gukwa, hanyuma hagakurikiraho gahunda yo gusezerana imbere y’Imana, hanyuma abageni bakakira abatumiwe.
Ni ibirori byose biteganyijwe kubera mu busitani bwitwa ‘Heaven garden’ ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.
Uretse kuba yaramenyekanye cyane muri filime ‘Umuturanyi’, Kayitesi Alice cyangwa Linda nkuko benshi bamumenyereye muri sinema, izina rye ryongeye kuvugwa cyane mu 2021 nyuma yo kurokoka ibitero bya FLN mu ishyamba rya Nyungwe tariki 15 Ukuboza 2018.
Linda uri mu barokotse ibi bitero, mu 2021 nibwo yagaragaye imbere y’Urukiko atanga ubuhamya bw’uko byagenze ndetse asaba ubutabera yaba ku bo byahitanye n’abo byagizeho ingaruka.