Maze iminsi itari mike ngenda nkurikirana imbuga nkoranyambaga zitandukanye zemwe hano mu Rwanda ariko naje gusanga zikoreshwa cyane koko.
Urubuga nibanzeho cyane ni Tiktok aho nasanze hari imbaga nyamwinshi y’urubyiruko rw’u Rwanda ruyikoresha kandi ku bwinshi.
Si ikosa gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko nanone biba bibi iyo uri kubatwa nazo kandi nta n’igiceri cya tanu uzikuraho. Hari benshi bazikoresha ari ukuruhura mu mutwe ariko nanone hari n’abazikoresha nk’akazi bibinjiriza amafaranga kandi atari make; hari n’abandi rero usanga bazirirwaho ariko nanone nta natanu bazikuraho.
Kwambara ubusa byabaye kimwe mu bikurura aba bakurikira(aba followers)
Benshi mu rubyiruko nyarwanda cyane cyane igitsina gore rukomeje gushakira aba bakurikira ku mbuga nkoranyamabaga bakoreshe amwe mu mashusho cyangwa se amafoto agaragaza imyanya yabo y’ibanga ngo niwo muti babonye wo kubona aba followers benshi nkuko umwe twaganiriye yabivuze ati: “Gukora video ziri sexy(zikurura abagabo) ni umuti, uhita ugira aba followers benshi cyane bakagukurikira”
Uwo twaganiriye yakomeje ambwira ko uretse kubona ababakurikira banahabonera abagabo cyangwa se abakunzi, nanjye nti kagire inkuru. Ati: “hariya kuri tiktok iyo uhashize amashusho akugaragaza imiterere yawe myiza uhita ubona abasore benshi bakwandikira bagusaba nimero, ubwo rero urumva ko utaburamo umwe ufite gahunda”
Ibi byo gukoresha imbuga nkoranyambaga ni byiza yemwe hari nababikuramo amafaranga ariko nihatagira igikorwa urubyiruko rwacu ruzahangirikira.
Hari abicururiza kuri Tiktok
Mu myaka yashize i Kigali wabwiraga umuntu ko ugiye mu migina agahita yikanga akumva ko ubwo ugiye kugurayo indaya kuko kari agace kazwiho kubamo indaya nyinshi ariko ubu ntabwo ariko bikimeze kuko ushatse imbuga nkoranyamabaga wazita mu migina ha kera.
Kuko niho hantu umukobwa yifata aga postinga ifoto cya video yita ko biri sexy hanyuma abagabo ibihumbi bakarwanira ku mwaka nimero ye.
Ibi bituma abasore cyangwa abagabo ibihumbi barwanira mu kumwandikira ubutumwa bamusaba numero ye ya telefone ngo bakunde babonane maze nawe si ukwicuruza kakahava.
Iyo umukobwa atangiye kubona amafaranga muri ubwo buryo abandi bakiri bato bakibyiruka abatangira gukora ibisa nkabyo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga aho usanga nabo bashobora kwisanga bishoye mu busambanyi bakiri bato.
