Perezida wa Gasogi United FC, Kakooza Nkuliza Charles, utanyuzwe n’uko Uwineza René wa Kiyovu Sports atabaye umukinnyi mwiza w’umukino batsinda Al Hilal SC, yahise amugenera ibihumbi 100 Frw.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 UKwakira 2025, ni bwo Kiyovu Sports yahuye na Al Hilal SC, mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Uwineza ni umwe mu bakinnyi b’Urucaca babanje mu kibuga, yitwara neza agerageza gutaha izamu ndetse akajya ahusha byinshi mu izamu rya Al Hilal SC.
Kiyovu Sports yari yatsinzwe igitego kimwe mu gice cya mbere cyinjijwe na Ousmane Diouf, yacyishyuye mu cya kabiri gitsinzwe na Mutunzi Darcy ku munota wa 63, bigeze ku wa 79, Uwineza ashyiramo icy’agashinguracumu.
Ni igitego yatsinze ku mupira muremure yohereje mu izamu nyuma yo kubona ko umunyezamu Mohamed Madani wa Al Hilal, ahagaze nabi.
Umupira urangiye Perezida wa Gasogi United FC, Kakoza Nkuriza Charles, uri mu bawukurikiye, yahise amuhamagara amuha ibihumbi 100 Frw, bingana n’igihembo cy’umukinnyi witwaye neza ku mukino kuko atari we wari watoranyijwe.
Uwineza yafashije Kiyovu Sports kubona amanota atatu, igira 19 ndetse irazamuka igera ku mwanya wa kane.
