
Kalisa Adolphe Camarade yahakanye ibyaha byose ashinjwa, ko ibyakozwe ari ’FIFA Match Agent’ bahaye akazi, ahubwo akaba abona bashaka kumugerekaho urusyo
Uyu munsi nibwo Kalisa Adolphe Camarade yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agatenganyo ku byaha bibiri akurikiranyweho birimo; kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano yakoze hagati ya 2024 na 2025.
Aba yaraburanye tariki ya 19 Nzeri 2025 ariko byimurirwa uyu munsi tariki ya 25 Nzeri 2025 kuko we n’umwunganira Me Bizimana Emmanuel bavuze ko batiteguye kuburana kuko batabonye umwanya wo gusoma dosiye ikubiyemo ibyaha byose Camarade aregwa.
Gusa yari yavuze ko ibyo aregwa byose atabyemera, yagize ati “ntabwo mbyemera”.
Mbere yo gutangira kuburana, Me Bizimana Emmanuel wunganira Camarade, yahawe umwanya wo kugaragaza inzitizi, aho yavuze ko Urukiko rwaregewe nta bubasha rufite bwo kuruburanisha, aho yagize ati “birumvikana ko harimo iburabubasha”.
Yakomeje avuga ko impamvu avuga ko Umucamanza n’Urukiko rwaregewe nta bubasha rufite kuko aho yakoreye icyaha muri FERWAFA iherereye mu Murenge wa Remera nubwo iri mu Karere ka Gasabo ariko uwo murenge ubarazwa mu Ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ari narwo bumva rufite ububasha bwo kuruburanisha.
Ubushinjacyaha bwafashe umwanya buvuga ko ibyo bitahabwa ishingiro kuko Kalisa Adolphe Camarade mu mwirondoro yasomewe yemera ko ari uwe akaba atuye Gasabo muri Kibagabaga ari mu Ifasi y’Urukiko rwa Gasabo.
Ikindi yavuze ni uko nubwo yakoreraga muri FERWAFA ariko iperereza aho rigeze ritagaragaza ko ibyo byaha akurikiranyweho yaba kunyereza umutungo n’impapuro mpimbano yabikoreye muri FERWAFA.
Me Bizimana Emmanuel yavuze ko iyo umuntu afashwe akisanga aho akorera, aho yakoreye icyahs n’aho atuye bitari mu Ifasi imwe y’Urukiko , iyo habayeho impaka ku Rukiko rufite ububasha, itegeko rigena ko icyo gihe Urukiko ruhabwa urubanza ni Urukiko ruri mu Ifasi akoreramo.
Yakomeje avuga ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko yakoreye icyaha muri FERWAFA, yavuze ko ku mpapuro mpimbano akurikiranyweho ari facture (Proforma) yatanze muri FERWAFA kugira ngo ahabwe amafaranga akayahabwa bivuze ko icyaha yagikoreye muri FERWAFA.
Umushinjacyaha yavuze ko iyo ngingo irebwaho mu gihe Urubanza rw’Inshinjabyaha ruri mu Rukiko rurenze rumwe kandi akaba yemeza ko uru ruri mu Rukiko rumwe.
Me Bizimana Emmanuel yavuze ko iyo ngingo urebwaho mu gihe havutse impaka ku Rukiko rufite ububasha mu kuburanisha urubanza kandi ariko kuri.
Perezida w’Urukiko yasabye umwanditsi impungenge z’ababurana.
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya
Ubushinjacyaha bwavuze ko akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo ungana n’amadorali 21387 ndetse n’impapuro mpimbano akaba ari facture Ibom Hotel muri Nigeria na Radisson muri Afurika y’Epfo.
Yavuze ko amafaranga yose yahawe yaba ari ukwishyura Hotel, kurya kw’abakinnyi, itike n’ibindi angana n’ibihumbi 41 by’amadorali.
Yavuze ko yagaragaje ko ayo mafaranga yose yakoreshejwe ariko nyamara iyi Hotel yo muri Nigeria ivuga ko yishyuwe ibihumbi 21304.
Impapuro mpimbano z’izo nyemezabwishyu zo muri Nigeria na Afurika y’Epfo mu Gushyingo 2024 ariko hakiyongeraho na proforma yari yakoze ikipe y’Igihugu Amavubi ejobundi yenda gusubira muri Nigeria na Afurika y’Epfo, izo hoteli zavuze ko ibyo biciro atari ibyazo.
Ubushinjacyaha yakomeje buvuga ko Ibom hakoreshejwe 21304 mu gihe Camarade yavuze ko hakoreshejwe amadorali 40130.
Agaruka ku mpapuro mpimbano yavuze ko hari proforma Camarade yavuze ko Ibom Hotel yasabye ibihumbi 35 by’amadorali ariko yarayihakanye ivuga ko yasabye ibihumbi 26 by’amadorali.
Ejobundi muri Kanama 2025 ubwo Amavubi yari agiye gusubira muri Nigeria na Afurika y’Epfo, Camarade yongeye kugaragaza Proforma y’amadorali 56320 ya Ibom Hotel, iyi hotel yarayihakanye ivuga ko yari yohereje iy’ibihumbi 26 by’amadorali.
Yari yanagaragaje ko Radisson yasabye ibihumbi 35 ariko na yo yarabihakanye, ubushinjacyaha buvuga ko atagera.
Camarade yireguye avuga ko ayo mafaranga atagaragara yishyuwe mu ntoki anishyurwa na ’FIFA Agent’ witwa Kenan ukomoka muri Tunisia kubafasha.
Aha bagaragaza ko nubwo Ubushinjacyaha budashaka kubyumva ariko mu mupira w’amaguru cyane mu mikino Mpuzamahanga habamo ’FIFA Match Agent’ kandi uwo Kenan yaranasabiwe Visa binyuze muri Ambasade.
Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu Camarade yivugiye ko ari we wamuhaye akazi kandi ko n’ibaruwa imusabira Visa ari we wayanditse.
Ikindi Ubushinjacyaha butumva ni ukuntu ari we wajyaga kwishyura kandi na we yageze muri Nigeria.
Ku kunyereza umutungo kandi yavuze ko iwe bahafatiye imipira yo gukina, laptop ya FERWAFA, impapuro za FERWAFA.
Akaba yasabye ko yafungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye mu gihe yaba afunguwe zabangamira iperereza.
Camarade yireguye
Yavuze ko habayeho kutumva ibintu neza kuko ’FIFA Match Agent’ afite ibyangombwa bya FIFA ufasha amakipe yaba kuyashakira amahoteli rimwe na rimwe akaba ari we wishyura bitewe n’ibyo mumvikanye, we ngo inshingano ze ni ukumenya neza ko umukino wanyu wageze neza.
Yavuze ko hari ikintu birengagiza ubwo bari kuri Hotel yamutwaraga muri ’finance’ ngo yishyure ariko hari aho byanze, birangira hari igice kimwe cyemewe kwishyurwa ubundi aramubwira ngo ibindi arabikora bazayamwishyura bageze aho amafaranga agomba kuvaho.
Urugendo rugenze neza, ibintu birangiye agarutse mu Rwanda nibwo yamusabye facture kugira ngo yishyurwe na we arazohereza.
Yavuze ko Ubushinjacyaha burimo kumushinja impapuro mpimbano kandi izo facture bavuga yahimbye hari uwazimwoherereje badashaka kuvuga kandi barabibonye ko ari ’FIFA Match Agent’ wazimwoherereje kugira ngo yishyurwe kandi ngo ntabwo yari kumenya ko ari impapuro mpimbano cyangwa se niba hari ubufatanye yaba afitanye n’iyo hoteli.
Yakomeje avuga ko ’FIFA Match Agent’ atanasabiwe Visa muri Ambasade y’u Rwanda ahubwo bayimusabiye muri Ambasade ya Nigeria bagaragaza icyo agiye gukora n’inshingano afite kuko ni umuntu uhabwa ikiraka ku mukino warangira bakamuha ikindi bitewe n’umukino.
Yavuze ko atari kujya muri Nigeria muri Leta Uyo yumvise bwa mbere bamubwira ko haba Hotel imwe indi ikaba ibamo ikipe ya Nigeria, rero ngo yagombaga gushaka umufasha kandi ngo biri mu nshingano ze nka SG, ngo hari igihe aba agomba gutanga akazi nta muntu n’umwe abajije kuko abifitiye uburenganzira.
Yavuze ku mipira yo gukina yasanzwe iwe, yavuze ko Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ijya itanga imipira yo guha amarero, rero iyo bamaze gusinyira umuntu ko abyemerewe bayimuha, ni muri urwo rwego bayihasanze.
Kuri Laptop yavuze ko yari yamaze no kuyitanga ayiha uwamusimbuye by’agateganyo ndetse anavuga ko document ze zari ho yababwiye ko azaza kuzifata.
Ni muri urwo rwego yavuze ko yaburana ari hanze kandi ko yazerekana ibintu byinshi batazi kuko abona buri wese abyuka akivigira ibye bimeze nko kumuherekaho urusyo.