
Umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA Rugangua Axel akaba akora mu mikino ku nshuro ye ya mbere yagaragaje umukobwa w’ikimero wamutwaye umutima we nubwo ari kenshi bagiye bahisha iby’urukundo rwabo.
Amakuru y’urukundo rwa Rugangura Axel n’uyu mukobwa uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jojo Ashley amaze igihe avugwa nubwo ba nyiri ubwite batakunze kwerura ngo bayahamye.
Amarangamutima y’aba bombi ajya abatamaza ku mbuga nkoranyambaga bakagaragarizanya urukundo binyuze mu magambo babwirana.
Nubwo bari bamaze igihe baca amarenga y’urukundo rwabo, ku wa 8 Ukuboza 2021 Rugangura yaje kurushimangira abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Ni nyuma y’aho yafashe ifoto y’uyu mukobwa bakundana, arangije ashyiraho amagambo agira ati “Umurongo w’ubuzima.”
Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu mukobwa aherutse mu Rwanda mu minsi yashize, akaba yarabonanye na Rugangura mu buryo bw’ibanga.
Nyuma yo kubonana no kuganira, hari amakuru avuga ko ubwo umukobwa yari asubiye muri Amerika urukundo rwabo rwajemo agatotsi icyakora kugeza ubu bakaba baramaze kwiyunga.

