
Guhera saa yine na 44, kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nyakanga 2025, ni bwo urubanza ruregwamo Ingabire Victoire Umuhoza rwari rutangiye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Yabanje gusomerwa umwirondoro atazuyaje yemera ko ari wo. Urukiko rwatangiye ruha umwanya uregwa agaragaza inzitizi zirimo kuba yafashwa kunganirwa n’Umunyakenya. Ubushinjacyaha buhawe umwanya, bwagaragaje ko inzitizi zatanzwe na Ingabire Victoire zigamije gutinza urubanza.
Ingabire uburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, akurikiranyweho icyaha cyo kugira uruhare mu guhugura no gushyigikira itsinda ryari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’Igihugu binyuze mu guteza imyigaragambyo.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Ingabire Victoire ku wa 19 Kamena 2025, nyuma y’icyemezo cyafashwe cyo kumukurikirana, nyuma y’aho urukiko rutanyuzwe n’ibisobanuro yatanze ku ruhare avugwaho mu mahugurwa yahawe abahoze ari abanyamuryango ba DALFA-Umurinzi.
Ingabire yatangiye asaba ko Umunyakenya ashaka ko amwunganira, urukiko rwamworohereza akaza kumuburanira kuko Me Gatera Gashabana we yunganira abaregwa mu rubanza rw’abantu 9 na we wiyongereyeho akaba ubu ari uwa 10.
Yavuze ko uwo munyakenya yakoroherezwa kuza mu Rwanda akaba ari we umwunganira, abifashijwemo n’Urugaga rw’Abavoka. Perezida w’Urukiko yabajije niba atarabonye umwanya wo kumumenyesha kugira ngo ashobore kumwunganira. Ingabire avuga ko ikibazo ari ukwemererwa kuza no kumuha uburenganzira bwo kuza kuburana mu Rwanda, ibyo kandi ngo byakorwa n’Urugaga rw’Abavoka.
Urukiko rwavuze ko nta bubasha rufite rwo kwinjira mu mikorere y’Urugaga rw’Abavoka. Indi mpamvu yatanzwe ni iy’uko uregwa aba agomba kubona umwanzuro wo kwiregura mu minsi 5 ariko yawuhawe ku wa 6. Bityo agasaba ko yafashwa kubona umwanzuro akawusoma.
Me Gashabana yafashwe umwanya wo kunganira Ingabire Victoire, yerekana ko Kenya ari igihugu kiri mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Yisunze ingingo y’amategeko yavuze ko yemerera abavoka baba bavuye mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kunganira abakiriya bo muri ibyo bihugu.
Ingingo ya 66 igika cya 3, iteganya ko umuntu wese ufunzwe n’ubugenzacyaha cyangwa n’ubushinjacyaha, yishakira umwunganira akanemererwa no kuvugana na we.
Ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga, mu mutwe wayo, ngo uvuga ko ubutabera buboneye ari ubwo guhabwa umwunganizi. Bityo uruhande rw’uregwa rukaba rusanga kuba biteganywa n’itegeko nta cyo byaba bitwaye Urukiko kubifataho umwanzuro.
Indi nzitizi yatanzwe, Me Gashabana yagaragaje ko ikindi kibazo ari icyo uko yahujwe n’urubanza ejo ku wa Mbere. Yasanze harimo amajwi ajyanye n’ibyo ubushinjacyaha bwiteguye kuzakoresha nk’impamvu zikomeye zituma Ingabire akekwaho ariko ayo majwi akaba adashobora gufunguka muri sisiteme.
Yavuze ko Ingabire yafunzwe tariki 19 Kamena, kuva icyo gihe iwe harasatswe, ibintu birafatirwa, ajyanwa mu bugenzacyaha, kuva icyo gihe Me Gashabana avuga ko nta muntu n’umwe avugana na we wo hanze.
Ati: “Uwashoboye gukomorerwa ni njyewe ariko n’igihe duhabwa kingana n’iminota 30 ntabwo gihagije kugira ngo urubanza nk’urunguru rube rwategurwa.”
Nta kuvugana n’uwo mwunganizi we wo muri Kenya kwigeze kubaho, bakaba basanga urubanza rwahabwa indi tariki kugira ngo icyo kibazo kibe cyakemuka.
Kugira ngo itsinda ry’abamwunganira ribe ryamugeraho, byagaragajwe nk’inzitizi yo kutaburana ku ifunga n’ifungurwa rey’agateganyo, hiyongeraho ikindi kibazo cy’inyandiko zidafunguka muri sisiteme. Ibyo Ingabire yagiye abarizwa muri RIB ngo ntibishobora gufunguka muri sisiteme ndetse ibindi ngo ntabirimo. Ubushinjacyaha bwahawe umwanya bugaragaza ko urubanza rutaratangira kuburanishwa mu mizi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bwaregeye Urukiko ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ikindi ngo n’uko ubwo Ingabire Victoire yabazwaga mu bugenzacyaha yari yunganiwe n’umunyamategeko we kandi yishakiye.
Buti: “Bityo rero tukaba dusanga nta n’ikibazo kirimo. Urukiko rugomba kureba impamvu zikomeye niba ukekwaho icyaha, ushaka umunyakenya umwunganira, bikaba bitabuza ko ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ritafatwaho umwanzuro. Arunganiwe kandi yunganiwe neza.”
Ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga riha uburenganzira bwo kunganirwa k’ukekwaho icyaha, urubanza kuba rwakwimurwa kubera gutegereza umunyamahanga, ubushinjcyaha busanga harimo ikintu cyo gutinza urubanza.
Bwagize buti: “Urubanza ruboneye ni urubanza ruburanishwa mu gihe kidatinze, bugasanga hateshwa agaciro umunyamategeko uzava mu mahanga nyamara biragaragara ko Ingabire yunganiwe.”
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko nta ngingo uregwa afite ashingiraho bwo gushakirwa umwunganira kuko Me Gashabana azi uko Urugaga rw’Abavoka rukora kandi rufite amategeko arugenga, uko abavoka b’abanyamahanga baza kuburana, ubushinjacyaha butekereza ko ntaho urukiko rwahera rusaba urugaga gutumiza cyangwa kwemerera umunyamahanga kuza kuburana.
Buti: “Ni mu rwego rwo gushaka gutinza urubanza. Ajya kubazwa mu bushinjacyaha yari abafite. Ubushinjacyaha bugasanga ibyo bigomba guteshwa agaciro.”
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko harimo kwivuguruza k’uwunganira n’uwunganirwa kuko Ingabire avuga ko yabonye umwanzuro ku wa 6 mu gihe umwunganizi we avuga ko yihuje n’urubanza ejo ku wa Mbere.
Ku ngingo yo guhabwa igihe gito cyo kuganira n’umukiriya Me Gashabana yunganira, Ubushinjacyaha buvuga ko bitashoboka ko umunyamategeko ugiye gushaka umukiriya we atahabwa iminota 30 mu gihe agiye avuga ko bagiye kwiga ku rubanza, bugasanga nta mpamvu yo gutinza urubanza.
Bwavuze kandi ko bwaregeye urukiko ku itariki 30 Kamena bityo ko igihe umwanzuro wagiriye muri sisiteme, uhereye icyo gihe gusoma umwanzuro byari ibintu bishoboka cyane.
Buti: “Umwunganizi we yitabiriye ibazwa muri RIB n’ubu bari kumwe, nta mpamvu yo gutinza urubanza.
Haragaragaramo intege nke z’uwunganira uregwa mu rukiko, kuba atarabonye dosiye kuva ku itariki 30 kugeza uyu munsi 08, izo ntege nke ntizatuma urubanza rudakomeza.”
Me Gashabana avuga ko iyo agiye kureba umukiriya we, RIB isigarana mudasobwa na Telefoni bigatuma badashobora gutegura urubanza. Mu rwego rwo kudatinza urubanza mu nyungu z’ubutabera, Perezida w’Inteko iburanisha yanzuye ko iburanisha rizakomeza ku wa Kane tariki 15 Nyakanga.
Icyakoze ngo nta yindi mpamvu Urukiko ruzemera ko urubanza rwakongera gusubikwa.