
Ibintu bikomeje gufata indi ntera hagati ya Producer Li John na Nirere Afsa uzwi nka Fifi wahoze ari umugore wa Jay Polly bakanabyarana umwana w’umukobwa. Aba bombi bari gupfa indirimbo bivugwa ko uyu muhanzi yasize zitarajya hanze, uyu mugore akavuga ko zanditse ku mukobwa we, Li John akabyamaganira kure.
Umwuka mubi watangiye gututumba mu 2024, ubwo Li John yatangazaga ko hari album agiye gushyira hanze yise ’Hozana’ iriho indirimbo yakoranye na Jay Polly witabye Imana mu 2021. Iyi album amakuru avuga ko iriho indirimbo umunani.
Amakuru dukesha Igihe avuga ko icyo gihe Fifi yahamagaye Li John akamusaba izo ndirimbo, avuga ko indirimbo zose z’uyu muhanzi, yaba izagiye hanze n’izitarajya hanze, zanditswe ku mwana babyaranye.
Gusa ngo Li John yarazimwimye, avuga ko ari izo yakoranye na Jay Polly ari kumufasha nk’umuhanzi yari yabonyemo impano wari ukizamuka, bityo zidakwiriye kwitwa iz’uyu muhanzi.
Ibintu byongeye kuba bibi mu mwaka ushize ubwo Li John yashyiraga hanze indirimbo yise ’Shenge’ yahuriyemo n’uyu muraperi, bituma Fifi yifashisha bamwe mu nshuti ze bazi iby’ikoranabuhanga, bakura iyi ndirimbo ku rubuga rwa YouTube mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ariko yongera kugaruka kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nyakanga 2025.
Mu kiganiro nicyo kinyamakuru, Li John yavuze ko bibabaje kuba uyu mugore akomeje kumugendaho, kandi yaramusobanuriye ko indirimbo avuga ko ari iza Jay Polly atari ize, ahubwo ari izo bakoze ari kumufasha kandi zikaba zitari kujya ku mbuga z’uyu muhanzi n’iyo uyu munsi aba akiriho, icyo yari kuba yemerewe ari ukuziririmba mu bitaramo gusa.
Ati “Indirimbo ni izanjye. Sinzi impamvu Fifi akomeza kumva ko ngomba kumuha indirimbo kandi naramusobanuriye uko ibyazo bimeze. Biranababaje kuba umugore utarasezeranye n’umuntu ashaka kwiyitirira ibintu bye, kandi ntaho yanditse mu mategeko ko ari umugore we, mu gihe abavandimwe be nta n’umwe wabigizeho ikibazo.”
Arakomeza ati “Biba bibabaje kubona umuntu utarigeze agera muri ’studio’ ndi gukorana na Jay Polly yifata akanshinja ibintu adafitiye gihamya. Ni nk’uko umuntu yabyuka agashinja undi ati ’umfitiye amafaranga.’”
Li John avuga ko ibibazo bijyanye n’indirimbo za Jay Polly bikwiriye kugirwaho ikibazo n’umuryango we kurusha uyu mugore. Ikindi avuga ko Jay Polly yari afite abana babiri, bityo atari gutonesha umwana umwe kurusha undi ngo ibi bihangano bijye ku wa Fifi gusa.
Ati “Sinzi impamvu avuga ko ibihangano byose ngo yabyandikishije ku mukobwa we mukuru [yabyaranye na] Fifi, sinibaza ukuntu yanga umwana umwe agakunda undi. Ibi bintu bikwiriye kuganirwa mu muryango kuko afite umuvandimwe bavukana kandi yari afite abagore babiri banabyaranye.”
Fifi yavuze ko bwa mbere amenya iby’indirimbo ya Jay Polly yitwa ‘Shenge’ yayimenye itarajya hanze ayohererejwe na Li John n’undi musore ufitanye isano na Jay Polly.
Avuga ko yatangiye kuvugisha uyu musore, amusaba ko yamuha indirimbo z’uyu mugabo afite, kuko ibihangano byose byitwa ko ari ibya Jay Polly byanditswe ku mukobwa we babyaranye witwa Iriza Crystal.
Ati “Li John na mwishywa wa Jay Polly witwa Fils banyoherereje iyo ndirimbo. Li John yarampamagaye, ambwira iby’indirimbo ze n’uyu muhanzi. Naramwandikiye musaba ko twahura ntiyabyemera, ndamubwira nti ’ariko izo ndirimbo za Jay Polly ko udashaka kuzimpa uzitunze nka nde? Kubera ko utazimpa ku neza uzazimpa ku bw’itegeko rirengera umwana wanjye.’”
Yavuze ko yanamusabye ko niba hari n’ideni Jay Polly yari amurimo, yarimubwira bakamwishyura ariko ibihangano by’uyu muhanzi bikajya mu maboko y’abo mu muryango we, ariko undi akomeza gutsimbarara, avuga ko indirimbo ari ize bazikoranye nk’uko yari kuzikorana n’undi muhanzi wese.
Ati “Naramubwiye ngo ’Jay Polly niba hari icyo yakugombaga nakwishyura’. Muri Kamena 2025, naramwandikiye mubwira ko nshaka kumujyana muri RIB, mu minsi yashize na bwo yarampamagaye ambaza impamvu indirimbo yahuriyemo na Jay Polly yasibwe, mubwira ko indirimbo ari iya Jay Polly kandi ubu igomba kujya mu maboko y’umwana we.”
Yakomeje avuga ko hari n’izindi ndirimbo nyinshi amaze iminsi yumva z’uyu muhanzi, agira inama abantu bazifite kujya bazumvira mu byumba byabo. Ati “Hari indirimbo numvise z’abandi bahanzi bakoranye na Jay Polly zitarajya hanze, bazajye bazumva aho bari, bazibeshye bazishyire hanze.”
Fifi kandi avuga ko ashaka no kwiyambaza ubutabera akaba yarega Li John, kuko kugeza uyu munsi yanze kuva ku izima ngo amuhe ibihangano by’umugabo we. Ati “Nimubabaza azajye kurega kuko nanjye mfite gahunda yo kurega vuba narabimubwiye.”