Abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise ‘Indabo zanjye’ The Ben yasubije Bruce Melodie wari umaze iminsi amushotoye mu yo yari aherutse gusohora yise ‘Munyakazi’ ndetse twanagarutseho mu nkuru zacu zabanje.
The Ben atangira iyi ndirimbo ye nshya yivuga ibigwi, anirata uko ari umuhanzi ukomeye yagera hagati akibutsa Bruce Melodie ko ‘yakunze igisebo’ ndetse agiye kukimwambika, ibi abigarukaho kuko uyu muhanzi mu biganiro binyuranye ajya avuga ko igisebo kimubera.
Aha yaririmbye ati “Mpagaze ku musozi ninjye gisamagwe, nguhora mu nzozi sindi kure, wakunze igisebo reka nze nkikwambike […] ngaho nimuce impaka!”
Hari n’aho The Ben yaserereje Bruce Melodie ko ikosa yakoze ari ukujya kwambaza imbaraga z’umwijima.
Ati “Abanzi banjye mbabamo mbazi, muntega imitego ndi umugaragu wa Jambo mfite igihango n’uyu muziki wabyishe aho wambaje Mama Liziki […] ndatangira nkaba indunduro.”
Mama Liziki The Ben yakomojeho muri iyi ndirimbo ni umugore wakunze kugarukwaho mu nkuru z’imyidagaduro nk’umupfumu w’abahanzi mu myaka yo hambere.
Ku rundi ruhande, hari aho bagera hakumvikana akajwi kari hejuru kagira kati “Yuhuuu” maze hagahita haza ijwi rya The Ben rigira riti “Shut up”.
The Ben muri iyi ndirimbo yasubije Bruce Melodie uherutse kumwishongoraho ko mu muziki ari nimero 001, nawe ahamya ko abarizwa muri ‘A1 Class’.
Uwavuga ay’iyi ndirimbo byagorana ko ayarangiza, birasaba ko ushaka kuyumva neza ayiha umwanya ubundi akayumva neza ayisesengura mu rwego rwo kurushaho kuryoherwa.
The Ben na Bruce Melodie bamaze igihe bahanganye bikomeye, kuri ubu bamaze kubivana mu guhangana bahiga ubutwari bahereye ku ndirimbo, ari nako bakomeza kwitegura igitaramo ‘The New Year Groove’ bazahuriramo ku wa 1 Mutarama 2026.
Yaba ‘Munyakazi’ na ‘Indabo zanjye’ ni indirimbo aba bahanzi bari bemereye abakunzi babo mu minsi ishize ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura igitaramo bazahuriramo muri BK Arena.
Iyi ndirimbo ya the Ben kuri ubu iri kuri audiomack ikaba itarajya ku rubuga rwa YouTube.
Umva iyo ndirimbo hano munsi
