Stephen Constantine ni we mutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu Amavubi mu myaka ibiri iri imbere ishobora kongerwa, ayigarutsemo nyuma y’imyaka 10 ayivuyemo.
Kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe 2026 ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko uyu mutoza ufite inkomoko muri Chypre n’u Bwongereza, Stephen Constantine ari we ugiye gutoza u Rwanda.
Constantine atoranyijwe nyuma y’uko FERWAFA ishyize hanze itangazo ryifuza umusimbura wa Adel Amrouche batandukanye tariki ya 14 Mutarama 2026 nyuma y’umwaka ari muri izi nshingano.
Abatoza 688 ni bo basanze bujuje ibisabwa, hakaba harakurikiyeho icyiciro cy’amajonjora hashingiwe ku mpamyabumenyi n’uburambe mu gutoza amakipe y’igihugu no kuba baragize uruhare mu marushanwa akomeye arimo Igikombe cya Afurika n’icy’Isi.
Muri abo batoza bose, basanze Stephen Constantine ari we wujuje ibisabwa byo kuba umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu nkuru y’abagabo.
Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze yagize iti “Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryishimiye kumenyesha abanyarwanda ko Stephen Constantine yashyizweho nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo (Amavubi) ndetse n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere ishobora kongerwa hashingiwe ku musaruro.”
Bakomeje bavuga ko azatangira akazi tariki ya 16 Werurwe 2026 akazakorana n’abatoza basanzwe mu ikipe ya tekinike y’ikipe y’igihugu mu myiteguro y’amarushanwa ya FIFA Series ateganyijwe i Kigali mu mpera z’uku kwezi.
Uyu mutoza w’imyaka 63 yatoje u Rwanda 2014-15, yatoje kandi Ubuhinde, East Bengal Club, Nepal, Malawi na Pakistan aherukamo 2025.
