
Ibitego bya João Pedro byafashije Chelsea gutsinda Fluminense 2-0 mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe, ihita ibona itike yo kuzakina umukino wa nyuma.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nyakanga 2025, ni bwo ku kibuga cya MetLife Stadium habereye umukino wa ½ cy’iri rushanwa riri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Chelsea FC yatangiranye ibihe byiza muri uyu mukino kuko ku munota wa cyenda Marc Cucurella yagerageje gutsinda igitego cya mbere n’umutwe ariko umunyezamu Fábio Deivson wa Fluminense awukuramo.
Iyi kipe yo mu Bwongereza yabonye igitego cya mbere muri uyu mukino ku munota wa 18, ubwo João Pedro yateraga ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina.
Nyuma yo gutsinda iki gitego, uyu mukinnyi yanze kucyishimira kuko yari atsinze ikipe yakuriyemo ndetse kikaba cyari igitego atsinze ku mukino we wa mbere muri Chelsea.
Nubwo Fluminense yarushwaga cyane, na yo yagerageje gushaka igitego ku munota wa 26, ariko umupira Hercules yohereje mu izamu nyuma yo kunyura ku munyezamu Robert Sanchez, utabarwa na Marc Cucurella wawukuyemo utararenga umurongo.
Ku munota wa 35, Fluminense yari ibonye penaliti ku mupira wakoze ku kuboko kwa Trevoh Chalobah ari mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi yemeza ko nta penaliti yabayemo.
Igice cya mbere cy’umukino cyongeweho iminota ine cyarangiye Chelsea ifite igitego 1-0.
João Pedro wari mwiza muri uyu mukino yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 56, afasha Chelsea kurushaho kugira icyizere cyo kugera ku mukino wa nyuma, nubwo nyuma y’iminota ine yahise asohoka mu kibuga agize imvune.
Chelsea y’umutoza Enzo Maresca yakomeje gukina ishaka igitego cya gatatu na Fluminense yo muri Brésil itozwa na Fernando Diniz Silva igerageza kureba uko yishyura, gusa umukino urangira ubonetsemo ibitego bibiri gusa.
Chelsea FC yahise igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe nyuma yo gutsinda Fluminense ibitego 2-0, ikazahura n’ikipe izava hagati ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Real Madrid yo muri Espagne zifitanye umukino ku wa Gatatu, tariki ya 9 Nyakanga 2025.