Mu minsi ishize, inkuru nyinshi zagarutse ku gikorwa cya Miss Mutesi Jolly cyo kugura kopi 100 z’igitabo “More Than A Crown” cya Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020, zakomeje guteza impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga. Hari ababyakiriye nk’igikorwa cyiza cyo gushyigikira urungano n’ubwanditsi, mu gihe abandi babyakiriye nk’igikorwa batumva neza intego yacyo.
Mutesi Jolly, umaze imyaka icyenda yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, yongeye kugaruka kuri iyi ngingo asobanura neza impamvu n’umurongo ahagazeho, ashimangira ko nta muntu ugomba kumubaza cyangwa kumugenera uko yakoresha amafaranga ye.
Izi mpaka zatangiye gukwirakwira cyane kuva ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2025, ubwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho y’umunyamakuru Karegeya Omar aganira na Cassier Pizzo ku muyoboro wa YouTube witwa “Max Tv”.
Muri icyo kiganiro, Karegeya yumvikanye anenga icyemezo cya Miss Mutesi Jolly, avuga ko amafaranga yakoreshejwe agura izo kopi 100, angana na Miliyoni 4 Frw, yakabaye yarayakoresheje mu gufasha abana cyangwa abatishoboye, aho kuyatanga ku gitabo cy’umuntu umwe.
Mu magambo ye, Karegeya yagize ati “Naomie ni we ukeneye inkunga ya Mutesi Jolly muri kino gihugu? Urasigiriza gusa wowe. Ufite amafaranga wayaha umwana wa Jenerali?”
Aya magambo ntiyaciye intege Miss Mutesi Jolly. Ahubwo, yamubereye umwanya wo gusobanura no kwerekana ko hari byinshi byirengagijwe mu byavuzwe.
Kuri uyu Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, Miss Mutesi Jolly yifashishije urubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), asubiza Karegeya Omar n’abandi bari bagaragaje impungenge cyangwa kunenga icyo gikorwa.
Mu butumwa bwe, yashimangiye ko amafaranga yakoresheje ari aye bwite, bityo ko ntawe agomba kugisha inama ku cyemezo yafashe.
Ati: “Ngaho reba nawe ukuntu yivovota avuga ubusa. Ubuse iyi ‘analysis’ (ubusesenguzi) ni bwoko ki? Ibi bitabo bigenewe kuzakoreshwa bihabwa abanyeshuri batandukanye badafite ubushobozi mu bukangurambaga Naomie azakora.”
Aya magambo yaje akurikirwa n’andi yagaragaje ko atiteguye kugibwaho impaka ku mikoreshereze y’amafaranga ye bwite. Yagize ati “Ikindi nakoresheje ayanjye uko byumva, singombwa ngo tubyumvikaneho. Ntimugakabye Kabisa.”
Ibyatangajwe na Miss Mutesi Jolly byatumye benshi bongera gutekereza ku ntego nyakuri y’icyo gikorwa, cyane ko byagaragaye ko ibyo bitabo bitari bigenewe kuguma mu bubiko, ahubwo bizakoreshwa mu gufasha abanyeshuri badafite ubushobozi, binyuze mu bukangurambaga Miss Nishimwe Naomie ateganya gukora.
Ni nako Miss Nishimwe Naomie yabwiye InyaRwanda nyuma yo kumurika igitabo cye ku Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center.
Yavuze ko yakiriye inkunga z’abantu banyuranye baguze ibitabo, bityo ko azabyifashisha cyane mu kubigeza ku bandi batishoboye akeneye ko inkuru zabo zigeraho.
Iyi nkuru yongeye kugaragaza ko ibikorwa by’ubugiraneza n’ubufasha bishobora gufata isura zitandukanye, kandi ko atari buri gihe bigomba gukorwa mu buryo bumwe abantu bose bumva cyangwa bemeranya.
Kuri Miss Mutesi Jolly, kugura ibitabo 100 byari uburyo bwo gushyigikira ubumenyi, gusoma, no gufasha urubyiruko ruzabigiramo akamaro, ikintu we abona ko na cyo ari umusanzu ufatika ku iterambere ry’abandi.
