Nyuma y’uko Bamenya na Kecapu begukanye imodoka mu kiciro cya “People Choice” bamwe mu bakinnyi ba filime bagaragaje ko ubutaha bikwiye kwigwaho ibyo gutoresha abantu no kubaka amafaranga bikavaho kuko icyo gihembo birangira kigiye mu ntoki z’uwifite kuruta ushoboye.
Ibi aba bakinnyi ba filime babigarutseho nyuma y’uko bari bamaze ukwezi bajya gusabana n’abaturage, babasaba kubatora bikaba byarageze ku munsi wo ku wa gatanu n’ijoro amatora agiye kurangira, abari inyuma bagashyiraho amajwi menshi akaba aribo begukanye icyo gihe nyamukuru cy’imodoka.
Clapton Kibonke avuga ko iki kiciro kitari kwitwa “People Choice” cyangwa se “Uwatoranyijwe n’abantu” ahubwo cyagakwiye kuba kitwa “Money Choice” ndetse atanga igitekerezo ko mu bihembo bitaha, bazafata abakinnyi ba filime n’abanyamakuru hanyuma bagahitamo umwe ukwiye kwegukana iyo modoka.
Nyambo yavuze ko uko ibihembo bya Mashariki byari biteguwe byari byiza ariko gutsindira igihembo nyamukuru bikwiye kwigwaho kuko uwifite ariwe wegukanye imodoka kuko habayemo kwitora ku rwego rwo hejuru kurusha uko abafana batoye bo ubwabo.
Mitsutsu avuga ko impamvu yakoze cyane uyu mwaka ariko ntaboneke no mu bahataniye ibi bihembo bya Mashariki ari uko nta mafaranga yari afite kandi amafaranga ariyo agenderwaho kugira ngo umuntu atsinde.
Burikantu wari uri mu bahatanye mu kiciro cya People Choice, yavuze ko ku munota wa nyuma batunguwe n’uko Bamenya yitwaye ndetse n’uburyo uabakubise Inshuro kandi yari amaze igihe kirekire ari mu myanya ya hafi uva inyuma.
Ngenzi nawe avuga ko mu kiciro cya People Choice hatari hakwiye kuzamo amafaranga ngo abe ariyo ashyirwa imbere kandi hari umuntu Ushobora kugira amahitamo ye ariko nta mafaranga afite. Avuga kandi ko mu gihe ayo mafaranga yaba ajemo, bitakwitwa ibihembo ahubwo byakwitwa ubucuruzi.
Intare y’Ingore avuga ko kuba yatsinzwe yabyakiriye kubera ko bari mu marushanwa. Avuga ko mu minsi 30 yose yari imbere ariko mu minota 20 ya nyuma bamukubita Inshuro Kecapu ahita yegukana iki gihembo.
Rufonsina we avuga ko atarenganya abateguye ibi bihembo bya Mashariki kuko buri wese aba yateguye uburyo bwe bityo kwaka amafaranga nta kibazo abibonamo kuko nawe abaye ayafite yakwitora akegukana icyo gihembo.
Nk’uko kuva na cyera Papa Sava yagiye abigaragaraza, na nubu yongeye gushimangira ko kwaka amafaranga abaturage kugira ngo batore umuntu umwe ngo yegukane imodoka bitari bikwiye ndetse avuga ko abatsindiwe ku munota wanyu bakwiye kumenya ko ari uko “Game iteye”.
Soloba nawe yashimangiye ko iki gihembo gishingiye ku mafaranga gusa kuruta uko inyito yacyo imeze kuko byagakwiye kuba ari amahitamo y’abaturage ndetse na Aisha abibona mu buryo bw’uko ufite agarafaranga ariwe wegukanye iki gihembo cy’imodoka.
Uretse abo, hari n’abandi benshi babibona mu buryo bw’ubucuruzi kuruta gutanga igihembo cyane ko ubaze amafaranga yagiye mu majwi ya Kecapu na Bamenya, agera kuri miliyoni 35 kandi imodoka zifite agaciro ka miliyoni 26.

