
“Nisindiye” y’umuhanzi nyarwanda “Real Rody” imwe mu ndirimbo zimaze iminsi zica ibintu mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze yacyo yamaze gusubirwamo n’umuhanzi Bruce Melody ndetse yongerwamo n’andi magambo mashya.
Kuri uyu wa gatanu nibwo umuhanzi Bruce Melody yamaze gushyira hanze remix y’indirimbo ya Real Rody yitwa “Nisindiye” aho yayisubiranyemo na Bruce Melody ndetse iyo ndirimbo ikaba yamaze kuba iya Bruce Melody dore ko iri kugaragara kuri shene yey ya YouTube, bivuga ko Real Roddy ashobora kuba yarahawe akayabo k’amafaranga n’uyu muhanzi w’icyamamare mu Rwanda ndetse no mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Ni indirimbo irimo andi magambo mashya aho itangira avuga ati: “ibaze untyeretse amatako nkagutera inda” gusa injyana n’andi magambo amwe namwe ntabwo byahindutse uretse tumwe mu dukoryo Bruce Melody yagiye yongeramo tutari dusanzwemo.
Ni indirimbo yakozwe na Producer Loda aho mu mashusho yayo Bruce Melody agaragara yisize ibyondo ndetse hari n’abasore barimo bipfutse mu maso.
REBA HANO IYO NDIRIMBO