
Sengabo Jean Bosco ‘Fatakumavuta’ uherutse guhabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yakijuririye asaba ko yagabanyirizwa igihano ndetse na gito ahawe akaba yagisubikirwa.
Mu ibaruwa Fatakumavuta yandikiye Urukiko Rukuru rwa Kigali ku wa 10 Nyakanga 2025, yajuririye iki cyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba kugabanyirizwa igihano ndetse byaba ngombwa akaba yahabwa igisubitse.
Uretse gusaba kugabanyirizwa igihano, Fatakumavuta yabwiye Urukiko ko ibyaha yahamijwe abyemera ndetse asaba imbabazi abahanzi yabikoreye n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Ati “Naburanye mpakana ibyaha byose narezwe maze Urukiko Rwisumbuye rumpamya bimwe muri byo rumpanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu n’ihazabu ya 1 300 000Frw. Nkaba ntarishimiye iki gihano ari nayo mpamvu nkijuririye.”
Fatakumavuta waburanye ahakana ibyaha byose yaregwaga, kuri ubu yahinduye imvugo kuko yandikiye Urukiko Rukuru rwa Kigali, ahamya ko ibyaha yahamijwe abyemera ndetse abisabira imbabazi.
Ati “Ibyaha byose nahamijwe ndabyemera, nkasaba imbabazi abo nabikoreye mu buryo budashidikanywaho ndetse nkasaba imbabazi n’umuryango nyarwanda muri rusange.”
Fatakumavuta wanashyikirije Urukiko Rukuru raporo ya muganga igaragaza ko arwaye ‘diabetes’ yasabye ko yagabanyirizwa igihano kikava ku myaka ibiri n’amezi atandatu agahabwa ½ cyacyo naho ihazabu ya 1 300 000Frw akaba yahanishwa gutanga ¼ cyayo.
Ku wa 13 Kamena 2025 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Fatakumavuta ibyaha birimo icyo gutangaza amakuru y’ibihuha, gukangisha gusebanya no kunywa ibiyobyabwenge, rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya 1 300 000Frw.