
Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy mu bikorwa bya muzika yapfushije nyina umubyara.
Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye mu gitondo yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025. Umuhanzi Chriss Eazy abibyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yanditse ati “Mukunzi igihe nticyari iki nukuri.”
Junior Giti usanzwe areberera inyungu za Chriss Eazy yabwiye ibitangazamakuru bitandukanye ko umubyeyi wa Chriss Eazy yari arwaye bamuvuza bizeye ko azakira.
Mu bihe bitandukanye Chriss Eazy n’umubyeyi we watabarutse bagiye berekana urukundo hagati yabo babibyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Nk’ikiganiro bashyize ku rubuga rwa Youtube muri Gicurasi 2024, aba bombi baganiriye ku buzima bwabo bwite n’ubuzima bw’imikurire ya Chriss Eazy.