
Chelsea yegukanye Igikombe cy’Isi cy’Amakipe itsinze Paris Saint-Germain ibitego 3-0 mu mukino wakurikiwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
PSG yahabwaga amahirwe mbere y’umukino, cyane ko yasezereye amakipe menshi akomeye, mu gihe Chelsea yo byavugwaga ko yahuye n’amakipe adakomeye cyane.
Uyu mukino watangiye ushyushye, amakipe yombi asatirana mu minota 20 ya mbere.
Ku munota wa 22, Malo Gusto yazamukanye umupira yihuta awutanga kwa Cole Palmer atsinda igitego cya mbere cya Chelsea.
Nyuma y’iminota mike, Enzo Fernández yateye umupira muremure usanga Palmer winjiye mu rubuga rw’amahina acenga, awusubiza mu nguni nk’uko yabigenje ku gitego cya mbere, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 30.
Chelsea yihariye iki gice, yongeye kuzamuka yihuta, Palmer acomekera João Pedro umupira mwiza aroba umunyezamu Gianluigi Donnarumma, atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 43.
Igice cya mbere cyihariwe na Chelsea bikomeye, cyarangiye yatsinze Paris Saint-Germain ibitego 3-0.
PSG yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ishaka kwishyura ibitego ariko umunyezamu Robert Sánchez ayibera ibamba.
Ku munota wa 85, João Neves wa PSG yakiniye nabi myugariro Marc Cucurella amukurura imisatsi, umusifuzi nyuma yo kwitabaza VAR amuha ikarita y’umutuku.
Umukino warangiye Chelsea yatsinze Paris Saint-Germain ibitego 3-0 yegukana Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kivuguruye, kuko ni ubwa mbere cyitabiriwe n’amakipe 32.
Chelsea yahawe miliyoni 125$ zirimo miliyoni 40$ zo gutsinda umukino wa nyuma ndetse na miliyoni 85$ zo gukomeza muri buri cyiciro kugeza yegukanye igikombe.
Iri rushanwa rizongera gukinwa mu 2029.