
Umugabo w’imyaka 27 wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange, akurikiranyweho kwica umugore we akoresheje umuhoro, aho avuga ko yabitewe no kumukekaho kumuca inyuma, nyuma yijyana kuri Polisi kugira ngo afungwe.
Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa 25 Nzeri 2025, bibera mu Mudugudu wa Cyaruhirira mu Kagari ka Mbyo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.
Uyu muryango ubusanzwe wari ugizwe n’umugabo w’imyaka 27 wari usanzwe aragira inka z’abandi n’umugore w’imyaka 25 ndetse n’abana babiri, bakaba babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Mukantwari Berthilde, yabwiye IGIHE ko urupfu rw’uwo mugore barumenye batabajwe n’abaturage, mu gihe bari gushakisha umugabo we wari wamwishe bumva ngo yageze kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata yijyanye.
Yagize ati ‘‘Uwo mugabo ubusanzwe akora akazi k’ubushumba, abaturage batubwiye ko yaje ajyana n’umugore we ku kabari bajya kunywa inzoga nta kibazo bari bafitanye. Baje kuva ku kabari barataha mu rukerera, ni bwo yishe umugore we, umugabo ahita ajya kwa nyina amubwira ko yishe umuntu ndetse ko yijyana kuri Polisi.’’
Gitifu Mukantwari yakomeje avuga umugabo yakekaga umugore we ko yasambanaga n’abandi bagabo, ati “Dukeka ko yamwicishije umuhoro kuko yamukomerekeje inyuma mu mutwe, uwo mugabo ari mu maboko y’inzego z’umutekano. Umurambo twawujyanye ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma, tuwugarura mu muryango we kugira ngo ushyingurwe.’’
Uyu muyobozi yakebuye abaturage bagirana ibibazo ntibabibwire ubuyobozi, abasaba kujya babugana bukabafasha kubikemura aho kuvutsanya ubuzima.
Ati ‘‘Abantu nibirinde kuvutsanya ubuzima. Turagira inama abantu yo kubahana bakirinda gusagarirana, niba umuntu yaguhemukiye ubuyobozi tubereyeho kugufasha.’’
Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje. Itegeko rivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.