
Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Ikigega cy’Iterambere gishinzwe guteza Imbere Imishinga (BDF) na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), bihuzwa hagamijwe gushyiraho urwego rukomeye ruzafasha guteza imbere abashoramari n’abacuruzi bo mu gihugu hose.
Izi mpinduka zigamije guhuza ubushobozi bwa BDF ikunze gukorana n’abacuruzi bato n’abaciriritse (SMEs) n’ubushobozi bwa BRD bwo gutanga inguzanyo nini, ubunararibonye mu by’inganda zitandukanye n’imiyoborere y’inzego.
Ni icyemezo kigaragaza ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda mu kunoza imitangire ya serivisi no kongera imikorere n’imikoranire y’inzego.
Iri huzwa rizagira inyungu nziza ku bacuruzi n’abashoramari zirimo kwihutisha uburyo bwo kubona inguzanyo ndetse no kugabanya igihe cyo gutegura ibisabwa ku bashoramari bashaka inguzanyo binyuze mu mabanki n’ibigo by’imari iciriritse bafatanyije.
Hari kandi kubona inguzanyo ziteguye ku rugero rw’umukiliya, ibi bikazaba ari amahirwe y’ishoramari ku batangira ubucuruzi, abari mu rugendo rwo gukura no kwagura ibikorwa byabo ndetse n’abafite imishinga minini.
Iri huzwa kandi rizagira uruhare mu kwagura imiyoboro mu gihugu hose, aho serivisi zizatangwa ku buryo bwagutse mu mijyi no mu byaro hifashishijwe ikoranabuhanga.
Izi mpinduka ni intambwe ikomeye mu guteza imbere urwego rw’abikorera binyuze mu koroshya uburyo bwo kubona igishoro, bikaba biri mu murongo wa Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1) n’Icyerekezo 2050.
Kugeza ubu, BDF imaze gufasha imishinga irenga 40,000, naho BRD ikaba yarateye inkunga imishinga iri mu nzego zirimo ubuhinzi, inganda, n’ibikorwaremezo. Kwifatanya kw’ibi bigo bizarushaho kuganisha ku iterambere rirambye rifasha kugera ku ntego z’iterambere ry’igihugu.
Iki kigo gishya kizakomeza kuba urwego rukuru rutanga inguzanyo mu Rwanda, gitanga umusanzu mu guteza imbere ubukungu budaheza.