
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushaka myugariro, bivugwa ko yageze kuri Bayisenge Emery wakiniraga Gasogi United mu mwaka ushize w’imikino.
Perezida w’iyi kipe, Twagirayezu Thaddée, aherutse gutangaza ko isigaje kugura abakinnyi batatu barimo na myugariro. Ukomeje kugarukwaho ni Bayisenge Emery wirinze kugira byinshi abivugaho.
Ubwo yari abajijwe kuri aya makuru, Bayisenge yagize ati “ Nta wamenya (aseka), njye ndi umukozi ahantu hose biba bishoboka.”
Bayisenge yanyuze mu makipe menshi nka APR FC, AS Kigali na Gasogi United aherukamo. Hanze y’u Rwanda yakiniye KAC de Kénitra yo muri Maroc, USM Alger na Gor Mahia yo muri Kenya.
Undi mukinnyi uvugwa muri Murera ni Ntarindwa Aimable wakiniraga Mukura, Harerimana Abdulaziz wasoje amasezerano muri Gasogi United na Bigirimana Abedi umaze igihe ategerejwe.
Muri iyi mpeshyi, Rayon Sports imaze kugura abakinnyi batandatu aribo Musore Prince, Rushema Chris, Tambwe Gloire, Mohamed Chelly, umunyezamu Drissa Kouyaté na rutahizamu Chadrak Bingi Bello.